Editorial Workspace
IGIHE content backend
This theme is intentionally minimal. Public presentation belongs to the headless frontend; WordPress remains focused on content operations, previews, workflows, and publishing safety.
Headless status
Frontend not connected
No headless frontend URL is configured yet. This theme remains usable for editorial work, but frontend preview links are unavailable.
Latest content
Abakobwa bato batwita bariyongera mu Burundi
{Umubare w’abakobwa bagenda batwara inda bari mu mashuri abanza mu gihugu cy’u Burundi ugenda urushaho kwiyongera ugereranyije n’umwaka ushize wa 2011.} Mu cyegeranyo cyatambukijwe kuri radiyo y’igihugu ku munsi wo cyumweru gishize tariki 8 Mutarama, ubwiyongere bw’abana b’abakobwa batwara inda zindaro bari mu mashuri abanza urushaho gufata indi ntera by’umwihariko mu Ntara ya Rutana iherereye […]
KIST yabonye ibikoresho binoze by’ikoranabuhanga
{Li Yuanchao, Umuyobozi mu ishyaka rya gikomonisiti ry’Abashinwa riri ku butegetsi ari kumwe na Minisitiri w’intebe w’u Rwanda basuye ibikorwa by’ikoranabuhanga igihugu cy’u Bushinwa cyateyemo inkunga y’u Rwanda.} Ibi bikorwa yasuye birimo Laboratwari ya za Mudasobwa, Abanyeshuri bari mu masomo ndetse n’abarimu bigisha abanyeshuri ibijyanye n’ikoranabuhanga mu ishuri rikuru ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga (KIST) hifashishijwe iyakure (Electronic […]
Gufasha abibasiwe n’ibiza ni ukubaha icyizere
{Mu rwego rwo gukomeza gufasha imiryango yasizwe iheru heru n’ibiza byibasiye abatuye umurenge wa Mushishiro wo mu karere ka Muhanga, umuryango utegamiye kuri leta ukorera muri aka Karere wageneye inkunga imiryango 15 yanegekajwe n’ibi biza.} Nk’uko byagarutsweho na Padiri Hitimana Josaphat uyobora Bureau Social, yerekanye ko kuba ufashije uri mu kaga biri no mu bituma […]
Umuhanzi Christopher yiha icyizere mu njyana ituje
{Indirimbo Iri joro y’umuhanzi Christopher yakunze kugaruka mu rutonde rw’indirimbo zikunzwe. Iyi ndirimbo yakunzwe avuga ko iri mu mwihariko w’ubuhanzi bwe nk’indirimbo zituje.} Uyu muhanzi avuga ko intego ye nyamukuru ari uguhanga indirimbo ziri mu njyana ituje kuko yumva ari impano imurimo kuririmba ibihangano bifite injyana ituje. Christopher, ubusanzwe witwa Christophe Muneza, avuga ko imwe […]
Abatwara abantu barasabwa kwitwararika umutekano w’abagenzi
{Umuyobozi mukuru wa Polisi IGP Gasana Emmanuel yasabye sosiyete zikora umwuga wo gutwara abantu kugira za kirazira mu kazi kabo hagamijwe kunoza umurimo bakora no kwirinda impanuka.} Ibi IGP Gasana yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Mutarama, ubwo yari mu nama yahuje Polisi y’igihugu n’ abayobozi ba sosiyete zitwara abantu, aho baganiraga ku ngamba […]
Nta mukinnyi turongera mu Isonga FC- Munyandamutsa
{Kuwa Gatatu tariki ya 11 Mutarama 2012 i Rubavu hateganyijwe kubera umukino wa shampiyona hagati y’ ikipe y’ Isonga na Marine FC. Perezida w’ ikipe y’ Isonga aratangaza ko nta mukinnyi n’umwe uzongerwa mu bo basanganwe.} Nyuma y’aho mu myitozo y’ ikipe y’ Isonga hagaragariye abakinnyi badasazwe bayikinira, abenshi batangiye kwibaza niba bararangije kuba abakinnyi […]
Professor Nigga afite impungenge zo guhorwa ubuhanzi bwe
{Uyu muhanzi w’umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu ishami rya computer science, uzwi ku mazina nyakuri nka Aimable Uzaramba Karasira, yavuze ko atewe impungenge cyane n’ibyo amaze iminsi yumva bihwihwiswa, bivuga ko hari abashaka kumuhagarikisha ku kazi.} Impungenge ze yazigaragarije IGIHE.com avuga ko hashize icyumweru yumva aya magambo ahwihwiswa kandi abibwirwa n’abantu azi neza […]
Ibisasu byarashe indege ya Habyarimana byaturutse muri Camp Kanombe–Trévidic
{Nk’uko bitangazwa mu cyegeranyo cyakozwe n’abacamanza Marc Trévidic na Nathalie Poux, ibisasu byarashe indege yarimo Perezida Juvénal Habyarimana byaturutse mu kigo cya gisirikare cya Kanombe cyacungwaga n’abamurindaga.} Ikinyamakuru Le Nouvel Observateur cyatangaje kuri uyu wa Kabiri ko ibi byasohowe n’abacamanza bashinzwe kurwanya iterabwoba Marc Trévidic na Nathalie Poux bari barashyizeho itsinda ry’impuguke rigizwe n’inzobere mu […]
Umusenyeri yeguye kubera kubyara hanze
{USA: Muri iyi minsi Kiliziya Gatolika ikomeje kwanduzwa isura na bamwe mu bayoboke barimo n’abapadiri bakomeza gukora ibikorwa binyuranyije n’imyemerere ya kiliziya, aho bamwe muri bo bakomeje kujya baregwa ibyaha byo gufata abana ku ngufu. Gusa kuri iyi nshuro ntabwo musenyeri Gabino Zavala aricyo aregwa, nta mwana yafashe ku ngufu, ahubwo yarababyaye!} Nk’uko Los Angeles […]