Minisitiri Paula Ingabire yahaye abakoresha imbuga nkoranyambaga icyizere cyo kuzabona ‘monetization’
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yatangaje ko bagiranye ibiganiro n’ibigo bikomeye bifite imbuga nkoranyambaga nka TikTok, YouTube n’ibindi hagamijwe gufasha abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda kubona amafaranga aturuka ku byo bazishyiraho, biizwi nka ‘monetization’.