Post
Perezida Kagame yakebuye abasesagura mu bukwe
Yatangiye ubu butumwa muri BK Arena kuri uyu wa 21 Ukwakira 2026, ahateraniye urubyiruko ibihumbi 10 rwagiye kuganira na we.
Umukuru w’Igihugu yifashishije urugero rw’umusore yareze mu buryo bw’akazi, akanamurihira amashuri kugeza mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza.
Ati “Ariko uko nabanaga na we kose, namubonagamo utuntu, nkagerageza kumubwira ‘Ariko utu tuntu tuzakwangiza kandi ntacyo ubuze, ibyo ushaka byose ndabigukorera, nta mpamvu yo kwangirika’.”
Perezida Kagame yavuze ko ubwo uyu musore yari amaze gukura, yamubwiye ko ashaka kubaka urugo ariko ko afite ikibazo cy’amafaranga.
Ati “Yari yazanye agapapuro mu mufuka kanditseho ibyo namufasha, agakuramo, arakampa, ndagasoma. Mbona ibintu biragiye, bigeze hafi miliyoni 10 Frw. Ndabireba, ndamubaza nti ‘Ubu nyaguhaye ibibazo byawe bijyanye n’ibi byaba bikemutse?’ Ati ‘Rwose’.”
Yavuze ko yari yamaze kumenya ko uyu musore yagiye mu bantu benshi asaba imfashanyo, ajya mu bacuruzi, bamwizeza amafaranga, amenya ko yashakaga gukorera ubukwe muri hoteli y’igitangaza.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko yabwiye uyu musore ko azamufasha gukora ubukwe bukagenda neza, ariko amubwira ko hoteli idakwiye kumuhenda mu gihe atari we wayubatse.
Perezida Kagame yasobanuriye urubyiruko ko yabwiye uyu musore ko azamuha ubusitani bwiza muri Village Urugwiro, amusezeranya kumwubakiramo ihema ryiza, kandi ko azamusabira abashinzwe umutekano kwemerera abantu bose bashaka gutaha ubukwe kwinjira.
Yavuze ko yafashije uyu musore kubona imyambaro ye n’abandi bamuherekeje mu bukwe, bajyana mu ndege, bayigurira mu mahanga.
Perezida Kagame yavuze ko yabajije uyu musore umubare w’abashobora kwitabira ubukwe bwe, amusubiza ko ari nka 600, na we amubwira ko muri abo bose, bamwe bazaba babaza bati “Ariko twaje mu bukwe bwande?” kuko bamwe bazasinda, ntibabe bacyibuka uwakoze ubukwe.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko yabwiye uyu musore ko atazemera ko mu busitani bwa Village Urugwiro hajya inzoga, amubwira ko bazakora imitobe myiza kandi myinshi, ikawa, icyayi, hazanwe Soda, anamubwira ko azamuha miliyoni 10 Frw yifuza ariko nyuma y’ubukwe.
Yamubwiye ati “Kuko ndashaka ngo izi miliyoni 10 Frw warangije gukora ubukwe, uzashake icyo uyakoresha cyubaka urwo rugo, aho kugira ngo abantu bazinywere, zishire. Ni ko nabigenje.”
Perezida Kagame yavuze ko nyuma y’igihe habaye ubukwe, yabajije uyu musore icyo abona yahombye kubera kudakoresha miliyoni 10 Frw mu bukwe, amusubiza ko ntacyo yahombye.
Umukuru w’Igihugu yavuze abantu bakwiye kujya bafata ibyemezo bibubaka, aho gufata ibibangiza. Yasabye abantu kujya bakeburana, bakabwirana ibizima bakwiye gukora.
Ati “Uko muri aha, n’abandi batari aha batwumva, umuntu ni we wiyubaka, ni we wiheraho mbere cyangwa se akiyangiza. Ibindi, umuryango, igihugu, ni byiza na byo, iyo hari abantu bakebura abantu, bakababwira bati ‘Ariko sigaho’. Ntimugapfe kwemera ikintu icyo ari cyo cyose. Jya ugera aho ubwire umuntu uti ‘Sigaho’.”


