Post
Ebola yageze mu bice bitatu bya Afurika, ba Minisitiri b’Ubuzima batumizwa mu nama y’igitaraganya
Iyi nama izaba ku wa Gatatu, tariki ya 28 Ukwakira 2026, hifashishijwe ikoranabuhanga, igamije gushakira hamwe ingamba zo guhangana n’iki cyorezo gikomeje guteza impungenge ku buzima muri Afurika.
Mu itangazo Africa CDC yasohoye ku wa 21 Ukwakira 2026, yatangaje ko Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo imaze amezi atanu yugarije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ndetse ko abarwayi bamaze kugaragara muri Kenya na Nigeria.
Kuba iki cyorezo kimaze kugera mu bihugu byo muri Afurika yo Hagati, iy’Iburasirazuba n’iy’Iburengerazuba, byatumye hakenerwa ubufatanye bwihuse mu kugikumira.
Ku wa 18 Gicurasi 2026, Africa CDC yari yatangaje iki cyorezo nk’ikibazo cyihutirwa kibangamiye umutekano w’ubuzima ku mugabane wa Afurika.
Nubwo ibihugu, abakozi b’ubuzima n’abafatanyabikorwa bakomeje gushyira imbaraga mu kugikumira, Africa CDC ivuga ko uko ibintu bihagaze bisaba kongera ingamba no gushimangira ubufatanye.
Umuyobozi Mukuru wa Africa CDC, Dr Jean Kaseya, yavuze ko kuba Ebola ikomeje kurenga imipaka y’ibihugu bisaba ko Afurika yihutisha ingamba zo kuyihashya.
Ati “Ebola iri kurenga imipaka. Uburyo tuyihashya bugomba kwihuta kurushaho, bukarangwa n’ubufatanye bukomeye, gushyira hamwe no gufata ibyemezo bya politiki.”
Yongeyeho ko Afurika ifite ubumenyi n’ubushobozi bwo guhangana n’iki cyorezo, ariko ko hakenewe guhuriza hamwe imbaraga.
Inama y’abaminisitiri izasuzuma uko icyorezo gihagaze, ingamba zo kugikumira no kongera ubufasha ku bihugu byibasiwe.
Biteganyijwe kandi ko izafasha mu myiteguro y’inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, izayoborwa na Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Africa CDC yasabye ibihugu byose kongera ingamba zo gukurikirana icyorezo, gufatanya mu kugenzura imipaka, gukangurira abaturage kwirinda no kurushaho kurinda abakozi b’ubuzima bari ku ruhembe rw’imbere mu kugihashya.
