Post
Rayon Sports yageze i Maputo
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 21 Ukwakira 2026, ni bwo abakinnyi, abatoza n’abayobozi ba Rayon Sports bageze mu Mujyi wa Maputo nyuma y’urugendo rw’iminsi ibiri.
Iyi kipe yitwaje abakinnyi 23, abatoza n’abayobozi bagera kuri 14, ndetse n’abandi bantu batanu. Muri rusange abajyanye na yo ni 42 bayobowe na Perezida wayo Murenzi Abdallah.
Ni urugendo rwatangiye ku wa Kabiri, ariko abajyanye na yo babanza gucumbika muri Ethiopia mbere yo gukomereza i Maputo, aho bazakinira kuri stade ya Campo da ABB-Tchumene isanzwe ikinirwaho na Black Bulls.
Umukino ubanza Rayon Sports yatsindiwe kuri Stade Amahoro ibitego 2-0, biyishyira ku gitutu cyo gukora akazi gakomeye kugira ngo ibone intsinzi iyijyana mu matsinda ya CAF Confederation Cup iherukamo mu 2018.
Abakinnyi Rayon Sports yatwaye ntiharimo rutahizamu Moïse Sandja Bulaya, myugariro Abbel Matumona Wakonda Kanda, rutahizamu Boris Gbenou, myugariro Hakizimana Zuberi, umunyezamu Muvunyi Aime Christian, Bikorimana Alexandre wo mu kibuga hagati.



