Post
Umuyobozi mu ishyaka rya Tshisekedi yavuze ko Ababiligi n’abandi bo mu Burengerazuba bw’Isi bagomba kwicwa
Mukoko yavuze ko intwaro zishobora gutangwa ahantu hatandukanye, harimo ku bibuga by’umupira, mu nsengero no muri za kaminuza kugira ngo Abanye-Congo bazifashishe bica aba bantu.
Yagize ati “Tuzatanga intwaro no ku bibuga by’umupira. Tuzazitanga no mu nsengero. Tuzazitanga no muri za kaminuza. Abo mu Burengerazuba bari hano bizabagora kuva i Kinshasa. Bizabagora cyane.”
Yanahamagariye urubyiruko gukora imyigaragambyo ikomeye imbere ya Ambasade y’u Bubiligi i Kinshasa.
Ati “Ni yo mpamvu vuba aha, njye nk’umubyeyi w’urubyiruko, ntangiye guhamagarira abantu gukora imyigaragambyo ikomeye imbere ya Ambasade y’u Bubiligi.”
Aya magambo yavuzwe mu gihe umubano wa Kinshasa n’u Bubiligi umaze iminsi urimo igitotsi nyuma y’isakwa ryakorewe mu Bubiligi ku ngo z’abo mu muryango wa Perezida Félix Tshisekedi, aho bakekwaho kunyereza umutungo.
Guverinoma ya RDC yahise yamagana amagambo ya Mukoko, ivuga ko atagaragaza umurongo wa politiki yayo.
Umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya, yagize ati “Twamaganye mu buryo bukomeye amagambo yavuzwe na Fils Mukoko. Ni amagambo ateye ubwoba bikabije kandi ntari mu murongo wa Guverinoma cyangwa urundi rwego urwo ari rwo rwose.”
Yakomeje avuga ko Guverinoma ya itemera na busa ibikorwa byo gushishikariza Abanye-Congo gukora urugomo cyangwa amagambo yibasira abafatanyabikorwa bayo bo mu Burengerazuba bw’Isi.
Muyaya yavuze ko gushishikariza abaturage ibikorwa nk’ibyo ari “ukugwa mu mutego w’umwanzi”, kandi ko bishobora kubangamira imbaraga Perezida Tshisekedi, Guverinoma n’abafatanyabikorwa barimo u Bubiligi bashyira mu gushaka amahoro.
Kuri uyu wa 21 Ukwakira, Minisiteri y’Ubutabera ya RDC yatangaje ko ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo budakwiye guhinduka igikoresho cy’iterabwoba, bityo ko yasabye Ubushinjacyaha gutangiza iperereza kuri Mukoko kugira ngo akurikiranwe.
