Post
Gambia igiye kwishyura abahohotewe ku butegetsi bwa Jammeh
Komisiyo ishinzwe gutanga indishyi muri Gambia yatangaje ko yakiriye arenga miliyoni 2,5 z’Amadolari avuye mu kugurisha iyo nzu y’akataraboneka iri muri Leta ya Maryland. Ayo mafaranga yoherejwe n’ubuyobozi bwa Amerika nyuma yo gufatira uwo mutungo.
Mu 2022, Amerika yari yabonye uburenganzira bwo kugurisha iyo nzu, ishingiye ku kuba yaraguzwe hakoreshejwe amafaranga yakomotse ku byaha n’umutungo wa Leta ya Gambia wanyerejwe.
Mu itangazo yasohoye ku wa Kabiri, iyo komisiyo yamenyesheje abahohotewe, abarokotse n’abaturage muri rusange ko yakiriye amadolari 2.573.414,10 avuye muri icyo gikorwa cyo kugurisha umutungo wa Jammeh.
Yashimangiye ko yiyemeje gucunga ayo mafaranga mu buryo buboneye kandi burangwa no gukorera mu mucyo, yita ku burenganzira n’ibikenewe n’abahohotewe ndetse n’abarokotse ihohoterwa ryaranze ubutegetsi bwe.
Jammeh yayoboye Gambia mu gihe kirenga imyaka 20. Ashinjwa kuba ku butegetsi bwe harakozwe ibyaha birimo kwica abatavuga rumwe na we, kuburisha abantu irengero, gufata ku ngufu no gukorera abantu iyicarubozo.
Komisiyo yakoze iperereza yagaragaje ko ihohoterwa ryakwirakwiye mu gihugu ryatumye abantu bari hagati ya 240 na 250, barimo Abanya-Gambia n’abanyamahanga, bicwa na Leta cyangwa abayikoreraga.
Mu matora yabaye mu 2016, Jammeh yatsinzwe na Adama Barrow. Yabanje kwemera ko yatsinzwe, ariko nyuma yisubiraho, yamagana ibyavuye muri ayo matora.
Yaje kuva ku butegetsi mu 2017, nyuma yo gushyirwaho igitutu gikomeye n’ibihugu byo mu karere ndetse n’umuryango mpuzamahanga, byamusabaga kurekura ubutegetsi.
Ingabo zaturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika y’Iburengerazuba, birimo Sénégal, zari zoherejwe muri Gambia, zimuburira ko zishobora kumukura ku butegetsi ku ngufu.
Amaherezo yemeye kuburekura, ahungira muri Guinée Équatoriale, ari na ho akiba kugeza ubu.
Nyuma yo kuva ku butegetsi, komisiyo y’igihugu yakoze iperereza ku mutungo we, igaragaza ko yari afite imitungo itimukanwa 281 muri Gambia, indi nzu muri Amerika n’indi muri Maroc.
Iyo komisiyo yanagaragaje ko Jammeh yagenzuraga konti za banki zirenga 100. Yasobanuye ko umushahara yahembwaga utari kumushoboza kwigurira umutungo ungana utyo, bityo ko hari amafaranga ya Leta yakoreshejwe mu kuwugura.
Iperereza ryayo ryanzuye ko yari yaranyereje arenga miliyoni 300 z’Amadolari. Amafaranga yavuye mu nzu ye yo muri Amerika ni yo komisiyo ishinzwe indishyi yatangaje ko izakoresha mu gufasha abagizweho ingaruka n’ubutegetsi bwe.
