Post
Gufasha abibasiwe n’ibiza ni ukubaha icyizere
{Mu rwego rwo gukomeza gufasha imiryango yasizwe iheru heru n’ibiza byibasiye abatuye umurenge wa Mushishiro wo mu karere ka Muhanga, umuryango utegamiye kuri leta ukorera muri aka Karere wageneye inkunga imiryango 15 yanegekajwe n’ibi biza.}
Nk’uko byagarutsweho na Padiri Hitimana Josaphat uyobora Bureau Social, yerekanye ko kuba ufashije uri mu kaga biri no mu bituma umwongerera icyizere. Ni ngombwa kandi no kwigisha urukundo rufasha rukava mu magambo cyane ko magingo aya byaba ari ingorane ikomeye batereye agati mu ryinyo.
Ubwo yaganiraga na IGIHE.com, Uwihoreye Telesphore wo mu kagari ka Rwuki wasigaye ari incike mu gihe inkangu yahitanaga abana be batatu, yavuze ko bigoye kugira icyo ushimira uguhaye mu buryo bwo gufasha, ariko akaba yemera ko hari byinshi yigiye muri ubu buzima bugoye ndetse ku nkunga yatewe n’ubuyobozi by’umwihariko umuyobozi w’Akarere wamuhumurije mu buryo bushoboka, ariko kuri ubu akaba asaba ubufasha bwo kugura ikibanza kiri ahantu heza kuko kuri ubu we n’abandi basenyewe n’inkangu bacumbitse ku baturanyi, baka bifuza ko babona aho baba badacumbikiwe.

Muri uyu muhango kandi witabiriwe na Madamu Yvonne Mutakwasuku uyobora aka karere yerekanye ko muri iki gihe bafite gahunda ihamye yo gutuza abantu bose batuye ahantu hose hahanamye kuko bigaragara ko n’impfu nk’izi ziterwa no gutura ahabi, bityo ngo imiryango 24 igomba gutura ku mudugudu muri mu gihe amazu 2 agiye kurangira kubakwa mu gihe hari gusizwa ibibanza bigera kuri 14 kandi ngo ubufasha buracyakomeza mu gihe cyose bishobotse.
Iki gikorwa gifite agaciro k’amafaranga 3 450 000, abumbiye mu mfashanyo y’ibiribwa, imifariso, ibikoresho byo mu rugo, ibiringiti n’amashitingi yasabwe n’akarere ka Muhanga, bikaba bigomba gusaranganywa iyi miryango 15 yo mu tugari twa Rukaragata, Munazi, Rwigerero, Nyagasozi na Rwasare.