Post
Abatwara abantu barasabwa kwitwararika umutekano w’abagenzi
{Umuyobozi mukuru wa Polisi IGP Gasana Emmanuel yasabye sosiyete zikora umwuga wo gutwara abantu kugira za kirazira mu kazi kabo hagamijwe kunoza umurimo bakora no kwirinda impanuka.}
Ibi IGP Gasana yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Mutarama, ubwo yari mu nama yahuje Polisi y’igihugu n’ abayobozi ba sosiyete zitwara abantu, aho baganiraga ku ngamba zo kunoza umutekano wo mu muhanda.
IGP Gasana yasobanuye ko sosiyete zitwara abantu zigomba gukurikirana abashoferi bazo bakagira ibyo baziririza birimo nko: gutwara wanyweye ibisindisha, kwica amategeko y’ umuhanda n’ ibindi…
Yakomeje agira ati: ”Dukwiye kureba icyakorwa mu kongera serivisi nziza kandi zisukuye, ariko zijyanye n’ iterambere na gahunda ya leta.”
Ikibazo cy’akajagari gaterwa n’abatwara abantu kuri moto, cyagarutsweho n’ umuyobozi wa polisi wavuze ko hakwiye gufatwa ingamba zikomeye mu kurwanya akajagari … Ntabwo tuzakomeza kurebera Abanyarwanda bapfa.”
François Régis Gatarayiha uyobora ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), yasobanuye ko asanga ibibazo by’impanuka bitandukanye bituruka ku gusuzugura amategeko kw’ abatwara ibinyabiziga. Yakomeje avuga ko RURA itazihanganira abica amategeko nkana, ati:”ni inshingano za sosiyete gukurikirana abashoferi bazo, kuko mu gihe hazakorwa igenzura bashobora kubahombya.”
Umuyobozi wa RURA, yabwiye abayobora sosiyete zitwara abantu ko bagomba kuzuza inshingano biyemeje ubwo bahabwaga ibyangombwa byo gukora, bitaba ibyo bakabwamburwa ntibongere gukora.

Col Twahirwa Dodo uyobora isosiyete ya International yavuze ko kuri ubu bafite ikibazo cy’akajagari mu gutwara abantu ndetse n’ aho bakorera, ariko na none ko RURA nayo hari aho igira akajagari mu gutanga ibyangombwa ku masosiyete mashya.
Abayobora sosiyete zo gutwara abantu basabye ko mu rwego rwo kubungabunga umutekano wo muhanda hafatwa imyanzuro irimo: gutegura amahugurwa y’abashoferi ku bufatanye na Polisi, guhana abatubahiriza amategeko, kugenzura niba abashoferi banywa ibiyobyabwenge mbere yo gutwara ibinyabiziga n’ibindi.
