Post
KIST yabonye ibikoresho binoze by’ikoranabuhanga
{Li Yuanchao, Umuyobozi mu ishyaka rya gikomonisiti ry’Abashinwa riri ku butegetsi ari kumwe na Minisitiri w’intebe w’u Rwanda basuye ibikorwa by’ikoranabuhanga igihugu cy’u Bushinwa cyateyemo inkunga y’u Rwanda.}
Ibi bikorwa yasuye birimo Laboratwari ya za Mudasobwa, Abanyeshuri bari mu masomo ndetse n’abarimu bigisha abanyeshuri ibijyanye n’ikoranabuhanga mu ishuri rikuru ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga (KIST) hifashishijwe iyakure (Electronic Learning).
Ubwo Perezida Kagame yasuraga icyicaro gikuru cy’uruganda rwa HUAWEI Shenzhen mu gihugu cy’u Bushinwa muri 2007, Umuyobozi wa w’uru ruganda Sun Yafang yatanze impano ya porogaramu yo kwiga hifashishijwe iya kure kuri guverinoma y’ u Rwanda, ifite agaciro k’amadolari 500 000 ni amafaranga y’u Rwanda hafi miliyoni 300 ni mu rwego rwo kuzamura ubu buryo bw’iyakure. Perezida Kagame nawe yageneye iyi porogaramu ishuri rya KIST.
Li Yuanchao yavuze ko u Rwanda n’u Bushinwa bifitanye umubano mwiza, cyane mu bijyanye n’ubucuruzi, ikoranabuhanga n’ibindi. Yavuze ko nk’igihugu cye bazakomeza uyu mubano bafitanye n’u Rwanda yagize ati: “U Rwanda n’u Bushinwa ni inshuti ndishimye cyane gusura u Rwanda.”
Minisitiri w’Intebe Pierre Damien Habumuremyi wari waherekeje Li Yuanchao mu gusura ibi bikorwa by’ikoranabuhanga, yavuze ko iyi laboratwari y’ikoranabuhanga ya KIST ifite akamaro kanini cyane kuri KIST mu kongera ubumenyi bw’abanyeshuri.
Yagize ati: “Iyi Programme n’ibikoresho, haba ku gihugu cyacu ndetse n’izindi Kaminuza zajya zifashisha iyi laboratwari mu kongera ubumenyi bw’abanyeshuri babo mu kwiga iyakure.”
Mu ruzinduko rwe agirira mu Rwanda Li Yuanchao azasura ibikorwa bitandukanye bateramo inkunga u Rwanda ndetse no kubonana n’abayobozi batandukanye b’igihugu.

