Post
Nta mukinnyi turongera mu Isonga FC- Munyandamutsa
{Kuwa Gatatu tariki ya 11 Mutarama 2012 i Rubavu hateganyijwe kubera umukino wa shampiyona hagati y’ ikipe y’ Isonga na Marine FC. Perezida w’ ikipe y’ Isonga aratangaza ko nta mukinnyi n’umwe uzongerwa mu bo basanganwe.}
Nyuma y’aho mu myitozo y’ ikipe y’ Isonga hagaragariye abakinnyi badasazwe bayikinira, abenshi batangiye kwibaza niba bararangije kuba abakinnyi b’ Isonga FC.
Mu kiganiro IGIHE.com yagiranye na perezida w’ Isonga FC Augustin Munyankindi yadutangarije ko nta mukinnyi urongerwa mu Isonga FC abereye umuyobozi. Munyankindi ati ” Nta mukinnyi n’umwe urongerwa mu bakinnyi bacu; abakinnyi bari gukorana natwe imyitozo ni ukugirango turebe uko bahagaze twasanga bameze neza twazabongeramo ariko kugeza ubu nta n’umwe ubarwa nk’umukinnyi w’ Isonga FC.”
Munyankindi yakomeje adutangariza ko ikipe Isonga FC abereye umuyobozi bazi icyo Abanyarwanda bayitezeho, ngo ntabwo bashyiramo abakinnyi benshi b’abanyamahanga nk’uko bivugwa na bamwe.
Munyankindi ati ” Ibivugwa ko tugiye kuzuzamo abandi bakinnyi b’abanyamahanga sibyo, kuko iyi kipe ni iy’Abanyarwanda bakiri bato bashyizwe hamwe kugirango bazamuke. Nta kuntu bazamuka rero tuzanye abandi bakinnyi benshi babicaza ku ntebe, igishoboka ni ukongeramo nk’umukinnyi umwe cyangwa babiri bagira icyo bongera mu ikipe; mbese abana bacu bakagira icyo babigiraho ariko ntitwakongeramo abakinnyi benshi.”
Biteganyijwe ko Ikipe y’ Isonga FC izakina umukino wayo wa 5 wa shampiyona n’ ikipe ya Marine FC kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Mutarama 2012. Umutoza w’ Isonga FC Eric Nshimiyimana yatangarije IGIHE.com ko biteguye neza uyu mukino, Nshimiyimana ati ” Ejo tuzajya i Rubavu tugiye gushaka amanota atatu, ikipe ya Marine iragorana turayizi namwe kandi murabizi ijya itesha amanota amakipe akomeye, ariko imyitozo turi gukora n’icyizere kiri mu bakinnyi nyuma y’aho batsindiye Nyanza biri kumpa icyizere cy’ uko tuzitwara neza.”
Ikipe y’ Isonga FC yashyizwe mu cyiciro cya mbere uyu mwaka, imaze gukina imikino 4. Yatsinzwe 2 inganya 1 itsinda 1; ku rutonde rwa shampiyona ihagaze ku mwanya wa 11 mu makipe 13 n’amanota 4.
Twabibutsa ko shampiyona izakomeza tariki ya 14 Mutarama hakinwa imikino yo ku munsi wa 9.