Editorial Workspace
IGIHE content backend
This theme is intentionally minimal. Public presentation belongs to the headless frontend; WordPress remains focused on content operations, previews, workflows, and publishing safety.
Headless status
Frontend not connected
No headless frontend URL is configured yet. This theme remains usable for editorial work, but frontend preview links are unavailable.
Latest content
Yesu akwiye kutwiyereka bundi bushya!
{Igihe Yesu yaratoranyaga abigisha yaraye asenga ijoro ryose, ntakwibeshya na kumwe kwabayeho mubo yahamagaye bose kuko na Yuda burya yari afite impamvu nawe agiye mu bandi, kwari ukuzamugurisha akaba ikiraro tugacungurwa. Ku bakunda Imana, byose bifataniriza hamwe kutuzanira ibyiza. Abaroma 8:28 niyo mpamvu dushima umusaraba kandi wari uwo kubambaho ibivume: kuri twe ni ibyirato byacu […]
Yafashwe akekwaho guhatira abakobwa kuryamana n’imbwa
{Umugabo uturuka ku mugabane w’u Burayi yatawe muri yombi n’igipolisi cy’ahitwa Kalulushi mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’gihugu cya Zambia, akekwaho guhatira abakobwa kuryamana n’imbwa ye.} Nk’uko tubikesha lusakatimes.com, uyu mugabo amazina ye akomeje kugirwa ibanga kugirango atagirirwa nabi, ngo yari ku rutonde rw’abantu bashakishwa cyane kuva mu kwezi kwa cumi kw’umwaka ushize, ashinjwa kuba yaragiye ahatira […]
Nkombo : Ikinyarwanda ni ihurizo ku mwana utangiye amashuri
{Abana b’abanyeshuri batangira kwiga mu mwaka wa mbere mu mashuri abarizwa ku kirwa cya Nkombo mu Murenge wa Nkombo Akarere ka Rusizi Intara y’Iburengerazuba, bahura n’ikibazo cyo kutamenya ururimi rw’ikinyarwanda mu myigire yabo.} Nk’uko twabitangarijwe na mwarimu Nsekambabaye Jean de Dieu wigisha mu mwaka wa mbere kuri iki kigo cy’amashuri cya Nkombo, ngo abana bakomoka […]
Bajyana ku isoko ibiryo bikize ku ntungamubiri bakagura ibitazifite muri Nyarugenge
{Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge, Mukasonga Solange yagaragaje ko imirire mibi ikiboneka mu bana bo muri Nyarugenge, uyisanga cyane mu miryango ifite abana benshi batajyanye n’ubushobozi bwayo.} Yavuze ko usanga hari ubushobozi n’ibyo kurya ariko ugasanga kubirya nabi bitera imirire mibi ahandi ugasanga ababyeyi bajyana ku isoko ibiryo byakagombye gutanga intungamubiri ku bana, ahubwo bagura ibitazifite […]
Loni iremeza ko nta nzara ikiri muri Somalia
{Kuri uyu wa Gatanu, Umuryango w’Abibumbye wasohoye itangazo rivuga ko inzara yari imaze amezi arenga atandatu yaribasiye igihugu cya Somalia yahagaze, n’ubwo 1/3 cy’abaturage bagikeneye inkunga yihutirwa.} Nk’uko byatangajwe na Jose Graziano da Silva uyobora ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa n’Ubuhinzi (FAO), ngo kuri ubu nta gace ka Somalia karangwamo inzara nk’uko byari bimeze […]
Barifuza ko Minisitiri w’intebe yakomeza gutungurana
{Hashize iminsi Minisitiri w’Intebe Pierre Damien Habumuremyi atangiye gusura bimwe mu bigo bya Leta mu buryo butunguranye, bikamuha uburyo bwinshi bwo kubona ukuri kw’ibiriho kurenza uko bitangazwa mu maraporo akorwa n’izo nzego. Abaturage b’ingeri zinyuranye bakomeje kugaragaza ko bishimiye ko Minisitiri w’intebe asura abayobozi babo abatunguye, kandi bakifuza ko yakomeza atyo, byanamushobokera agahetura igihugu cyose.} […]
MINISANTE yatanze ingobyi z’abarwayi nshya zo gufasha ibitaro
{Minisiteri y’ubuzima muri gahunda yayo yo kugeza imodoka z’abarwayi mu bigo nderabuzima n’ibitaro, kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Gashyantare 2012 yatanze imodoka z’abarwayi umunani zizwi ku izina ry’Imbangukiragutabara.} Minisitiri w’ubuzima, Dr. Agnes Binagwaho yatangaje ko minisiteri y’ubuzima irimo kugenda igera ku ntego yihaye yo gukwirakwiza izi modoka mu turere zizajya zifasha abarwayi kugera […]
Dauphin gucuranga Karahanyuze yabigize umwuga
{Uyu ni umusore witwa Ayabateranya Dauphin uri mu kigero cy’imyaka 35, umaze kumenyekana cyane kuri Kigali kubera gucuranga indirimbo za Karahanyuze ahantu henshi hatandukanye.} Nk’uko uyu musore abyivugira mu kiganiro na IGIHE.com, ngo nta kandi kazi afite, yewe ko nta n’ako ateganya kuko ako akora ko gucuranga indirimo nza Karahanyuze benshi bazi ku izina ry’Igisope […]
Isuku y’amabisi atwara abagenzi iracyemangwa
{Muri iki gihe mu ngendo zo ku butaka hakoreshwa cyane imodoka nini (Bisi) n’abazigendamo bazibona nk’izifite isuku kurusha izindi, ariko hari izo ugeramo ugatungurwa.} Imitangire ya serivisi nziza, isuku no kugira aho gukorera heza bituma ukugana yaka serivisi yishimye kandi akakira neza serivisi umuhaye. Ibyo kompanyi n’imodoka zitwara abagenzi zigomba kubyubahiriza kuko zikoreshwa n’abantu benshi. […]