Post
Nkombo : Ikinyarwanda ni ihurizo ku mwana utangiye amashuri
{Abana b’abanyeshuri batangira kwiga mu mwaka wa mbere mu mashuri abarizwa ku kirwa cya Nkombo mu Murenge wa Nkombo Akarere ka Rusizi Intara y’Iburengerazuba, bahura n’ikibazo cyo kutamenya ururimi rw’ikinyarwanda mu myigire yabo.}
Nk’uko twabitangarijwe na mwarimu Nsekambabaye Jean de Dieu wigisha mu mwaka wa mbere kuri iki kigo cy’amashuri cya Nkombo, ngo abana bakomoka ku Nkombo bigira ururirimi rw’Ikinyarwanda mu mashuri abanza, kuko ubundi baba bivugira ururimi rwabo kavukire rw’Amashi. Mu kwigisha aba bana bakoresha imfashanyigisho nyinshi kugirango babashe gusobanukirwa.
Uku kutamenya Ikinyarwanda kandi bituma nta mwarimu utazi Amashi ushobora kwigisha mu mashuri abanza, cyane ko abana arirwo rurimi baba abazi gusa.
Nk’uko twabisobanuriwe n’umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Nkombo Nyiranzeyimana Dancille, ngo kuba aba bana baba batazi Ikinyarwanda nta mbogamizi bibatera kuko babanza kukigishwa kugirango babashe gukomeza amasomo yabo.
Ikindi ngo ni uko nta kibazo cy’abarimu bahura nacyo, kuko kuri icyo kirwa babasha kubona abarimu bazi ururimi rw’amashi, bityo rero bikaborohera mu kwigisha mu myaka yo hasi aho abanyeshuri baba bazi amashi gusa.
Iki kirwa cya Nkombo ni kimwe mu birwa biri mu kiyaga cya Kivu ku ruhande rw’u Rwanda. Gifite ubuso bungana na km2 29,7, muri zo km2 9 ni amazi, bityo ubutaka butuwe, bukororerwaho, bukanahingwaho akaba ari km2 20.7.
Ubu buso bubumbiye hamwe utugari dutanu (harimo Akagari ka Ishywa kabarirwa mu mazi kakaba nako ari akarwa ukwako gatuwe n’abaturage 3,014) butuwe kandi bugahingwaho ndetse bukanororerwaho n’abaturage bageze ku 16,073.
{{Amwe mu mafoto:}}





{{Photos:Olivier M.}}