Post
Barifuza ko Minisitiri w’intebe yakomeza gutungurana
{Hashize iminsi Minisitiri w’Intebe Pierre Damien Habumuremyi atangiye gusura bimwe mu bigo bya Leta mu buryo butunguranye, bikamuha uburyo bwinshi bwo kubona ukuri kw’ibiriho kurenza uko bitangazwa mu maraporo akorwa n’izo nzego. Abaturage b’ingeri zinyuranye bakomeje kugaragaza ko bishimiye ko Minisitiri w’intebe asura abayobozi babo abatunguye, kandi bakifuza ko yakomeza atyo, byanamushobokera agahetura igihugu cyose.}
Twifashishije ibyatambutse mu kiganiro {{“Good Morning Rwanda” }} gitambuka kuri Radio Flash buri gitondo (gikorwa na Nsabimana Jean Claude na Theo Barasa), kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Gashyantare 2012 bahaye rugari abaturage batanga ibitekerezo ku itungurana ry’inzinduko za Minisitiri w’intebe mu bigo bya Leta. Abatanze ibitekerezo bose hatavuyemo n’umwe bashimye iryo tungurana, baboneraho gusaba ko ryakomeza, bakanasaba by’umwihariko ko yasura imirenge n’uturere batuyemo, atunguranye.
{{Itangwa nabi rya serivisi riracyanugwanugwa hose}}
Mu bitekerezo byatanzwe, abenshi bagarutse ku itangwa nabi rya serivisi mu nzego z’ibanze, mu tugari, mu mirenge no mu turere. Bagarutse kandi ku cyenewabo/ikimenyane na ruswa mu itangwa ry’akazi, kuba ahenshi abajya gupiganirwa akazi baruhira ubusa kuko kaba karatanzwe mbere y’uko gapiganirwa, no kuba gahabwa abatoneshejwe aho guhabwa abagashoboye bagafitiye ubumenyi.
Ikindi cyagarutsweho n’abatari bake ni ikibazo cya SFAR, buruse muri Kaminuza n’ibitagenda muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, birimo guhezwa mu gihirahiro kw’abandika igitabo n’abarangiza amasomo yabo. Hasabwe kandi ko Minisitiri w’intebe yazasura na za Minisiteri azitunguye, kuko ngo niba Minisiteri zitubahiriza inshingano zazo neza bigoye ko inzego ziri munsi yazo zabigeraho, kuko ngo “umwera uturutse ibukuru bwira wakwiriye hose”. Minisiteri yatunzwe agatoki cyane ni iy’ubutegetsi bw’igihugu, imiyoborere myiza n’imibereho myiza y’abaturage.
{{Kuki inzego zategereza ko Minisitiri w’intebe ariwe wimenyera ibitagenda?}}
Mu bindi bitekerezo byatanzwe ni uko inzego z’ibanze zagombye gukemura ibibazo zifite, aho gutegereza ko zinengwa n’abayobozi bakuru igihe bazisuye. Basabye ko ba Meya b’uturere bajya bamanuka bakamenya ibikorerwa mu mirenge no mu tugari, ahari ibibazo bakabicyemura.
Hasabwe ko Minisiteri y’ubuzima yamanuka ikareba uko ubuzima bw’Abanyarwanda bwifashe hanze aha, haba mu rwego rw’isuku, n’ uko abarwayi bahabwa serivisi zitanoze harimo no kurangaranwa mu bitaro na Centre de Santé bimwe na bimwe.
{{Mundangire aho Perezida azasura vuba nzajye kubarizayo ikibazo cyanjye}}
Umwe mu bohereje ubutumwa yagize ati “Naguze imodoka imwe, nuzuza ibisabwa n’amategeko byose, ariko ubu simbasha kugurisha kuko Rwanda Revenue Authority yambwiye ko hari moto yanditse kuri TN number yanjye, impa n’akazi kayo ko gushakisha iyo moto, nabuze uko nabigenza. Nimundangire aho Perezida azasura vuba nzajye kubarizayo ikibazo cyanjye.”
Ibi biteye impungenge kuba abaturage bazajya bakemurirwa ibibazo ari uko basuwe na Minisitiri w’intebe cyangwa Perezida wa Repubulika, mu gihe hari inzego zitabarika zibasha kubakemurira ibibazo kandi kenshi biba bitanagoranye. Aha naho, bene imiyoborere n’ifatwa ry’ibyemezo barasabwa kwikubita agashyi no kwiminjiramo agafu.
{{Na bamwe mu baturage si shyashya !}}
Ikii nacyo cyagarutsweho, aho bamwe mu baturage bumva ko badashobora gukemurirwa ibibazo n’ababishinzwe, ugasanga bavuga bati ” Jye uriya yankemurira iki ?” Hari n’abasuzugura zimwe mu nzego, bakumva ko byose bazabikemurirwa n’abo hejuru gusa. Aba nabo ni abo kwikosora, kuko gusimbuka inzego bitera kuzigonganisha, cyangwa hakabaho kwica akazi.
Muri rusange inzira iracyari ndende, buri Muyobozi akeneye kumenya ibibazo by’abo ayobora, adategereje kwibutswa inshingano ze n’abamukuriye.
– Ese ubona ikibazo cyawe/cyanyu kizacyemurwa n’uruzinduko rutunguranye ?
– Nawe se urabona bikwiye ko Minisitiri w’intebe akomeza gutungurana, cyangwa abatunguwe barahagije ?
– Aho wumva hakenewe gusurwa hatunguwe ni he ?
– Ubona ari iki gituma mu kigo ukoramo cyangwa aho utuye hakeneye gutungurwa ?
– Tanga igitekerezo cyawe, hasi ahabigenewe.