Post
Bajyana ku isoko ibiryo bikize ku ntungamubiri bakagura ibitazifite muri Nyarugenge
{Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge, Mukasonga Solange yagaragaje ko imirire mibi ikiboneka mu bana bo muri Nyarugenge, uyisanga cyane mu miryango ifite abana benshi batajyanye n’ubushobozi bwayo.}
Yavuze ko usanga hari ubushobozi n’ibyo kurya ariko ugasanga kubirya nabi bitera imirire mibi ahandi ugasanga ababyeyi bajyana ku isoko ibiryo byakagombye gutanga intungamubiri ku bana, ahubwo bagura ibitazifite kandi akaba asanga hari aho ugira uruhare mu kugaragaza ko abana bafite imirire mibi kubera indwara bakura mu biryo bidateguye neza baba bariye.
Mu ngamba zo kubihashya harimo ko hazakorwa ubukanguramba hagerwa mu ngo zose. Ibyo ni bimwe mu byagaragajwe n’umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge ubwo yatangizaga inama y’umunsi umwe yarihuriwemo n’abayobozi b’ibigo nderabuzima biri mu Karere, abashinzwe imibereho myiza mu mirenge n’abashinzwe ibikorwa by’abajyanama b’ubuzima mu mirenge yose.
Iyo nama yabaye kuwa kane ikaba yari igamije kurebera hamwe ingamba zafatwa mu rwego rwo kurwanya imirire mibi mu bana muri Nyarugenge; Umuyobozi w’Akarere akaba yasabye abo bayobozi bose gukorera hamwe bakareba uko urugo rwiza rukwiye kuba rumeze noneho hakazabaho gusura ingo zose zo mu Karere kugira ngo barebe ingo zujuje ibisabwqa ndetse n’ubujyanama bwatangwa ku zindi ngo kugira ngo zishobore kujya muri icyo cyiciro.
Akarere ka Nyarugenge kagiye gutegura icyumweru cy’imirire myiza aho buri mudugudu uzitoramo ingo 10 zishobora kuba icyitegererezo ku mirire myiza.
Mu mwaka wa 2010-2011, imirire mibi mu Karere ikaba yari ku kigereranyo cya 19%, mu mwaka wa 2011-2012 ikaba iri kuri 15%, mu bana bapimwe mu kwezi k’Ugushyingo bagera ku bihumbi 33231 mu mirenge yose bakaba barasanze 114 muri bo bagaragarwaho imirire mibi, ubu bakaba barimo kwitabwaho.
Akarere ka Nyarugenge kakaba kazahabwa na Minisiteri y’Ubuhinzi amata angana na litiro 300 buri cyumweru mu gihe cy’ukwezi n’igice mu rwego rwo kwita ku bana bafite ikibazo cy’imirire mibi.
{{Inkuru dukesha:}} SERUGENDO J.de Dieu, Ushinzwe itumanaho muri Nyarugenge