Post
Loni iremeza ko nta nzara ikiri muri Somalia
{Kuri uyu wa Gatanu, Umuryango w’Abibumbye wasohoye itangazo rivuga ko inzara yari imaze amezi arenga atandatu yaribasiye igihugu cya Somalia yahagaze, n’ubwo 1/3 cy’abaturage bagikeneye inkunga yihutirwa.}
Nk’uko byatangajwe na Jose Graziano da Silva uyobora ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa n’Ubuhinzi (FAO), ngo kuri ubu nta gace ka Somalia karangwamo inzara nk’uko byari bimeze kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2011.
Mu byaba byaragabanyije inzara harimo inkunga y’amahanga yabaye nyinshi n’ubwo yatinze kugera ku bo yari igenewe bigatuma inzara ibanza guhitana abatari bake. Ikindi cyagabanyije inzara ni imvura nyinshi yaguye mu mezi make ashize, ikaba yararangije ikibazo cy’amapfa yatewe n’izuba ryinshi.
Ukugwa kw’imvura kwagabanyije inzara, ku buryo mu Gushyingo 2011 uduce dutatu (Bay, Bakol na Shabelle y’Epfo) muri dutandatu twari twibasiwe n’amapfa tworohewe, none ubu Loni iratangaza ko uduce 3 twa nyuma natwo tutakirangwamo inzara.
N’ubwo hatangazwa iyo nkuru ariko, impuguke za Loni zongeraho ko umuryango mpuzamahanga ugomba gukomeza gufasha Somalia kuko hakiri abaturage miliyoni 2.34 bakiri mu bukene batewe n’amapfa. Ngo hatagize igikorwa inzara ikaba yagaruka ikaze kurusha uko byari bimeze mbere.
Mu Kuboza 2011, Loni yasabye amahanga gutanga miliyari 1.1 y’amadolari y’Amerika yo gufasha Somalia muri uyu mwaka.
Igihugu cya Somalia kiri mu birangwamo ubukene n’inzara bikabije ku isi bitewe no kuba kimaze imyaka 20 mu mvururu no kutagira inzego z’ubuyobozi zihamye, hakiyongeraho ikibazo cy’izuba ryinshi rikunda kwibasira akarere giherereyemo.
Mu gihe muri Somalia havugwa kugabanuka kw’inzara, Loni iratangaza ko hashobora kubaho ikibazo cy’ibiribwa mu bihugu byo mu gace ka Sahel nka Tchad, Mali, Mauritanie, Burkina Faso na Niger.