Post
Dauphin gucuranga Karahanyuze yabigize umwuga
{Uyu ni umusore witwa Ayabateranya Dauphin uri mu kigero cy’imyaka 35, umaze kumenyekana cyane kuri Kigali kubera gucuranga indirimbo za Karahanyuze ahantu henshi hatandukanye.}
Nk’uko uyu musore abyivugira mu kiganiro na IGIHE.com, ngo nta kandi kazi afite, yewe ko nta n’ako ateganya kuko ako akora ko gucuranga indirimo nza Karahanyuze benshi bazi ku izina ry’Igisope ngo abona kagenda neza.
Ayabateranya, wacuranze mu Irangira ndetse no mu yandi ma Orchestres, avugako gukunda gucuranga, byamujemo mu mwaka w’1991, ubwo yabonaga abandi bacuranga barimo Makanyaga, ndetse n’abandi babicaga bigacika muri muzika muri icyo gihe.
Mu mwaka wa 2001, nibwo Dauphin yiyemeje kugira umwuga mu curanga, aho acuranga gitari, ndetse akaba ari n’umuhanga mu kuririmba indirimo za Karahanyuze zaba izo mu Rwanda ndetse n’izo hanze.
Uretse kandi kuba acuranga indirimbo za karahanyuze, ngo n’iz’ubu afatanyije na bagenzibe babasha kuzicuranga kandi badasobanya.
Mu ndirimo acuranga akumva ngo agezeyo neza neza, ni indirimbo yitwa “Karimi ka Shyari” yacuranzwe na Sebanani Andre. Uyu musore kandi udakunda kuvuga menshi, ngo indirimbo z’umuhanzi Nkurunziza, Sebanani, Makanyaga ndetse n’izindi zo mu bihe byashinze, we abona ziba zifite ubutumwa benshi bakaba kuri ubu aribwo batangiye kubwumva.
Uretse kuba Dauphin avuga abo bahanzi, ngo mu bijyanye no gucuranga gitari n’ubwo avugako buri muntu ari umuhanga ku giti cye, ngo abona Umuhanzi Masabo Nyangezi azi gitari cyane, kuko ngo n’indirimbo yacuranzie atari besnhi bashobora kuzigana.
Uyu musore ukunda gitari byahebuje, kuko ngo n’iyo inzu ye yashya aricyo kintu cyambere yakuramo, yewe ngo agiye no kukirwa kidatuwe agasabwa kujyana ikintu kimwe ngo niyo yabadukana, nawe ngo arateganya gutangira guhimba indirimbo kuko abisabwa na benshi mu bakunzi be.
Dauphin utararushinga ariko ubiteganya mu gihe cya vuba kuko ngo afite inshuti babyumva kimwe , acurangira buri mpera z’icyumweru muri Fantastic Restaurent iri mu mujyi wa Kigali rwagati hepfo y’umuturirwa wa City Tower, yamenyekanye kandi kubera gucuranga muri Alpha Palace n’ahandi hatandukanye dore ko no mu birori bimwe na bimwe aba yatumiwemo asusurutsa abantu bigatinda.
Asoza Ikiganiro yagiranye na IGIHE.com, Dauphin yasabye abantu bose kudatwarwa n’umuziki ugezweho kuri ubu, ahobwo bakajya banibuka ko umuziki wa Karahanyuze,uryohera amatwi kandi n’umudiho ukaba utawungwa nabi.
Ikindi avuga ni uko ashima abacuranzi bose ba karahanyuze, kuko bakoze akazi gakomeye ko guhanga ibihangano by’umwimerere, nyamara ibi bakaba barabikoze mu gihe ikoranabuhanga muri muzika ryari ritaratera imbere cyane.
{{Amwe mu mafoto:}}




{{Photo:Olivier M}}