Editorial Workspace
IGIHE content backend
This theme is intentionally minimal. Public presentation belongs to the headless frontend; WordPress remains focused on content operations, previews, workflows, and publishing safety.
Headless status
Frontend not connected
No headless frontend URL is configured yet. This theme remains usable for editorial work, but frontend preview links are unavailable.
Latest content
Umwana w’imyaka 4 yafatanywe urumogi ku ishuri
{Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, umwana w’imyaka 4 yajyanye urumogi ku ishuri mu mifuka y’ipantaro ye. } Kuri uyu wa kabiri nibwo uyu mwana yagiye ku ishuri ry’abana b’inshuke aho yiga, ajyayo ajyanye udushashi icyenda tw’ibiyobyabwenge bwo mu bwoko bwa marijuana. Mu gihe bari bagiye kurya, yaradusohoye abwira abandi bana ko yabazaniye ibiryo bidasanzwe. Abarezi […]
NASA yavumbuye indi mibumbe 26
{Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika gishinzwe ubumenyi bw’isanzure (NASA) cyavumbuye indi mibumbe 26 mu isanzure yibumbiye mu mahuriro (système planétaire) cumi na rimwe. } Iyi mibumbe yavumbuwe n’icyuma kabuhariwe mu kureba mu isanzure cyitwa télescope Kepler kimaze kuvumbura imibumbe igera kuri 60 n’ iyi 26 tuyibariyemo. Muri aya mahuriro 11 y’ imibumbe, harimo rimwe […]
Amafaranga yakwa abatinze kubaruza ubutaka nagabanywe – Minisitiri w’Intebe Habumuremyi
{Ubwo yasuraga ibiro by’ubutaka n’aho ibiro by’Akarere ka Nyarugenge byimukiye kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Mutarama, Minisitiri w’Intebe Habumuremyi Pierre Damien yavuze amafaranga yakwa abatinze kubaruza yagabanywa.} Kugeza ubu iyo umuntu yatinze kwandikisha ubutaka yakwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 60, nyuma yaho bugapimwa akanahabwa ifishi y’ikibanza cye, mu gihe umuntu wabaruje mbere y’umunsi ntarengwa […]
Mayor wa Nyaruguru ati:” Udakosa ni udakora”
{Nk’uko IGIHE.com yari yabimenyesheje abasomyi bayo, mu kiganiro yagiranye n’Abayobozi b’Intara y’Amajyepfo, ibi ni ibibazo byihariye byabajijwe umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru HABITEGEKO François.} {{Ikibazo cya Joseph: }} Iwacu Nyaruguru abaturage akarengane kagiye kutwica mudutabare. Mayor arakora ariko ntabwo afite abamufasha. Ba gitifu mu Mirenge bakora nk’aho bamuhima. Njyanama nayo yisubireho gupfa kwimura ba gitifu ntabwo […]
I Nyagatare inkongi y’umuriro yangije hegitari 30 z’ishyamba
{Hegitari zirenga 30 z’ ishyamba rya leta riri mu mu Murenge wa Tabagwe ho mu karere ka Nyagatare zangijwe n’inkongi y’umuriro.} Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu nkuko urubuga rwa Polisi dukesha iyi nkuru rubivuga. Uru rubuga rwatangaje ko iyi nkongi yaturutse mu misozi iri hakurya mu gihugu cy’ igituranyi cya Uganda. Inzego za Polisi […]
Lil G asigaye atanga inama mu rukundo rw’abato
{Mu minsi ishize, uyu muraperi ukiri muto aherutse gutumirwa mu kiganiro ‘Mu mabanga y’umutima’ cya Radio Isango Star cyibanda ku bijyanye n’urukundo yemeza ko ashobora kugira inama urubyiruko nkawe rufite ibibazo mu rukundo.} Ubwo yaganiraga na IGIHE.com yavuze ko yari yatumiwe muri kiriya kiganiro nk’umuhungu ukiri muto wamenyekanye cyane mu Rwanda ushobora kuba yagira inama […]
Mugesera yisabiye Isakaramentu ryo gusigwa kw’abarwayi mbere yo koherezwa mu Rwanda
{Akimara kumenya ko azoherezwa mu Rwanda, Léon Mugesera yihutite gusaba isakaramentu ryo gusigwa kw’ abarwayi kwa Padiri, nkuko byatangajwe n’ uwamuburaniraga Me Guy Bertrand.} Nkuko byatangajwe n’urubuga rwa Internet Cyberpresse.ca dukesha iyi nkuru, Mugesera yatse iri sakaramentu kubera ubwoba yari afite, dore ko yakunze kuvuga ko azicwa hagati ataragera kuri gereza. Mugesera kandi yari umwe […]