Post
Umwana w’imyaka 4 yafatanywe urumogi ku ishuri
{Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, umwana w’imyaka 4 yajyanye urumogi ku ishuri mu mifuka y’ipantaro ye.
}
Kuri uyu wa kabiri nibwo uyu mwana yagiye ku ishuri ry’abana b’inshuke aho yiga, ajyayo ajyanye udushashi icyenda tw’ibiyobyabwenge bwo mu bwoko bwa marijuana.
Mu gihe bari bagiye kurya, yaradusohoye abwira abandi bana ko yabazaniye ibiryo bidasanzwe. Abarezi babo baratunguwe bahita bahamagara polisi byihuse.
Nkuko urubuga 7sur7.be rubidutangariza, polisi iremeza ko uyu mwana atari azi ibyo yakoraga ko ahubwo utwo dushashi tw’urumogi twari twateguwe kugira ngo tuze kugurishwa ariko abari gukora iperereza ntibaramenya neza uko uwo mwana yinjiye muri iryo gurishwa.
Umuyobozi w’icyo kigo aratangaza ko uwo mwana ameze neza kandi ko bazakomeza guha abana uburere bwiza kandi ko bazabarinda bafatanyije n’ababyeyi babo.