Post
Mayor wa Nyaruguru ati:” Udakosa ni udakora”
{Nk’uko IGIHE.com yari yabimenyesheje abasomyi bayo, mu kiganiro yagiranye n’Abayobozi b’Intara y’Amajyepfo, ibi ni ibibazo byihariye byabajijwe umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru HABITEGEKO François.}
{{Ikibazo cya Joseph: }} Iwacu Nyaruguru abaturage akarengane kagiye kutwica mudutabare. Mayor arakora ariko ntabwo afite abamufasha. Ba gitifu mu Mirenge bakora nk’aho bamuhima. Njyanama nayo yisubireho gupfa kwimura ba gitifu ntabwo ari wo muti wikibazo. Mushobora gutekereza ko mukemuye ikibazo kandi ahubwo mugiteje kurusha.
{{Igisubizo: }} Ako karengane Joseph avuga yagasobanura neza tukamufasha kubikurikirana kuko mu karere ka Nyaruguru ntitwemera umuco wo kurenganya. Ibyo kuvuga ko Mayor adafite abamufasha byo sibyo kuko ikimenyimenyi Nyaruguru iri gutera imbere kandi ibyo ntibikorwa na Mayor gusa. Turafatanya twese, abakozi, abayobozi n’abafatanyabikorwa bacu.
Ikindi kandi udakora neza iyo agaragaye nawe birasuzumwa hakarebwa niba ari ikibazo cy’ubushobozi bucye agafashwa, niba kandi adafite ubushake bwo gukora neza cyangwa adatanga umusaruro n’ubwo yaba abifitiye ubushobozi hakurikizwa amategeko agahabwa ibimuwiye.
Ku bijyanye na Njyanama, ndumva ikora ibyo ifitiye ububasha kandi bikurikije amategeko byose munyungu z’akarere. Icyakora twiteguye no kugira inama aho abaturage babona intege nke kuko udakosa ni udakora.
Ku kibazo cy’amashuri, muri uyu mwaka w’imihigo twubatse ibyumba 102, harimo 84 dufatanya n’abaturage na Ministeri y’uburezi, ubwiherero 178 harimo 168 dufatanya n’abaturage n’ubwiherero 10 dufatanya n’abafatanyabikorwa bandi. Amashuri yaruzuye, ndetse warayatashye, kandi n’ubwiherero bwinshi bwaruzuye, ubundi ntiburenza iki cyumweru. Ushidikanya azasure amasite twubatseho. Ndashima cyane abaturage uruhare bagize muri iki gikorwa.
{{Ikibazo cya Muhire:}} Mutubarize Mayor kuki njyanama z’uturere ziterana gusa ari uko zigiye kwirukana abakozi cyangwa kubahindura bakurikije amaranga mutima. Bajye babanza babagire inama ndetse bumve n’ibitekerezo by’abo bafatanyije kuyobora hanyuma babone gufata umwanzuro.
{{Igisubizo:}} Muhire ntagire impungenge kuko ubushishozi ndabufite kandi ngisha n’inama. Abaturage ntibari kungirira icyizere iyo nza kuba mbuze ubushishozi. Njyanama nayo yiga kuri byinshi birebana n’ubuzima bw’Akarere , n’abakozi b’Akarere barimo. Ibyiza yasoma imyanzuro yafashwe na Njyana akerebera aho ukuri guherereye. Dukomeze imihigo.
{{Ikibazo cya Kalisa: }} Turashimira Governor ukuntu akunda Intara ye n’abaturage, reka mwisabire azatemberere Nyaruguru arebe uko Akarere kangiritse cyane cyane imihanda nawe azi neza kuko imwe yayikoreshereje akiri Mayor wa Nshili. Iheruka gukorwa agihari. Urugero:u muhanda Busanze-Nyagisozi-Cyahinda na Munini ntukigendwa kubera gusibama kandi niwo uhuza iyo mirenge ubu umuntu ava Butare akarara ahitwaga Nyakizu kubera kubura uko yambuka ngo agere Nshlili.
Imodoka zo ntizikiva Nshili. Mutubarize Mayor wa Nyaruguru ingamba ze kuri iyo mihanda cyane ko na ba Gitifu b’imirenge ye basinziriye. Murakoze.
{{Igisubizo:}} Kalisa urakoze cyane kubaza icyo kibazo. Nibyo koko imihanda yarangiritse kubera imvura nyinshi ariko kandi icyo kibazo kiri muri bimwe dushyizemo imbaraga cyane. N’ubwo ari mibi ariko imodoka ziragenda. Ingamba rero twafashe ntazindi ni ugukora iyo mihanda kandi vuba.
{{Dore uko gahunda iteye:}}
Imihanda twita “district roads” yose izakorwa uyu mwaka, ndetse hari iyo twatangiye, hari igeze ku ma contracts na community, ndetse hari n’indi iri mu nyigo. Iyi mihanda yose kandi, izakoreshwa “Community approach” (HIMO) ku mirenge itari iya VUP, Public work approach mu mirenge ya VUP na TIG ku mihanda minini isaba expertise.
Ibyo bizafasha abaturage bacu kugira uruhare mu kubaka ibikorwa remezo bityo bajye barushaho kubigira ibyabo no kubirinda kuko umunsi umwe mu cyumweru bazajya bakora umuganda twita uw’iterambere, ari nako banabona amafaranga bakikenura, ndetse no kubonera urubyiruko akazi cyane cyane abatarize bari barangariye mu buzererezi no kubura umukoro.
Ku bijyanye na “National Road” turashima Nyakubahwa President wa Republica ko mu nama ya 9 y’Umuhishyikirano, mu mwanzuro wayo wa 13; yatwemereye umuhanda wa Kaburimbo muri Nyaruguru.
Ku yindi mihanda minini, turi gukora ubuvugizi muri MININFRA dufashijwe n’ubuyobozi bw’intara, ndetse abakozi ba MININFRA baje no gusura iyi mihanda. Umuhanda Giswi-Gahotora-Remera ujya Nshili ku ruganda rw’icyayi turi kuvugana na NAEB ngo idufashe kuwukora, ndetse na MININFRA ikadufasha kuri deviation yakorwa ku muhanda uca Nyabimata kuko wangiritse cyane. Ingamba zirahari kandi n’ubushobozi burahari.
{{Ikibazo cya Kalisa: }} Njye ndashaka ngo mumbarize abo bayobozi ndetse nibishoboka muzatubarize n’abandi bayobozi bo mu gihugu cyacu ku kibazo cyo kutitaba telephone, ugasanga ukeneye umuyobozi runaka muri gahunda z’akazi ukamutelefona ntayifate njye byambayeho yari gahunda y’akazi k’ubushakashatsi twifuzaga gukorera mu Ntara y’Amajyepfo ariko Mayor wa Nyaruguru yanze kwakira telefone kugirango aduhe appointment, Gouverneur Munyentwari akiri Mayor wa Nyamagabe nawe twarahamagaye inshuro nyinshi yanga kwakira telefone.
Ubwo se Umuyobozi atamenye ikibazo cy’umuturage runaka yazagikemura ate? Ikindi cyambabaje hano mu Ntara y’Amajyepfo nigeze rimwe kuba mpagararanye n’umudamu utwite agira isereri itunguranye yikubita hasi ajya muri Coma kandi hari hafi y’ibitaro bya Kaminuza i Butare, nahamagaye nomero za telefone z’abaganga nari mfite muri telefone yanjye ngo byibuze banyoherereze ambulance ariko bose nta numwe wigeze afata telefone kandi umuntu arimo asamba kugeza igihe nitabaje ingabo zirantabara zimungereza kwa muganga.
Rwose ndagira ngo mumbarize abo bayobozi n’abandi bagenzi babo batari kumwe impamvu batitaba telefone rwose?
{{Igisubizo: }} Ku kibazo cyo kutitaba telefone sinzi igihe yaba yarahamagaye hanyuma simwitabe kuko na saa munani z’ijoro abaturage barampamagara kandi nkabitaba. Ibyo babitangira ubuhamya.
Ndabona ari umuntu ujijutse ukora n’ubushakashatsi yari kohereza SMS cyangwa akajya kuri website y’akarere kuri “Mail to the Mayor”, akabona igisubizo bitarenze 24hrs. Naho ubundi ubwo yahamagaye ndi mu nana cyangwa se mpuze. Service inoze kandi yihuse ni ihame muri Nyaruguru.
{{Ikibazo cya Godfrey:}} Mayor wa Nyaruguru mumutubarize kuko mu Karere ayobora hari ibibazo by’akarengane byinshi. Ikindi ni uko ngo muri nyobozi ye hatangiye kuzamo bombori bombori. Gitifu w’Akarere ngo ruswa nawe ayigeze kure ayakira.
{{Igisubizo: }} Godfrey byaba byiza adusobanuriye ako karengane avuga n’uwagakorewe. Uwo avuga arya ruswa nawe aduhaye ibimenyetso yaba afashije igihugu. Ikindi nta bombori bombori iri mu buyobozi bwa Nyaruguru. Umuhanda uva Huye-Nyaruguru, ukoze nabi kandi ucamo abakerarugendo benshi.
{{Ikibazo cya Guillaume: }} Ese ibyitwaga amasosiyete y’ishoramari mu turere kuri ubu ahagaze ate? Umusaruro wayo muri iki gihe urakemangwa kuko nta bikorwa bifatika bakorwa ni izihe mbogamizi zizamo hano, niba haricyo muzi kuri aya masosiete cyane kuyaba mu turere twicyaro nka Nyaruguru, Kamonyi na Gisagara?
{{Igisubizo:}} Nyaruguru nta sosiyete y’ishoramari yihariye ifite nk’Akarere, ariko turakangurira ababa bafte icyo gitekerezo kuzana imari yabo hano muri Nyaruguru, kuko hari mahirwe menshi ashingiye ku mateka ya Kibeho n’ingendo nyobokamana. Ubwo rero dukeneye amahoteli n’ubundi bucuruzi bigendanye n’ubukerarugendo.
Ngibi rero ibibazo n’ibisubizo abasomyi ba IGIHE.com babajije umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru.