Post
Amafaranga yakwa abatinze kubaruza ubutaka nagabanywe – Minisitiri w’Intebe Habumuremyi
{Ubwo yasuraga ibiro by’ubutaka n’aho ibiro by’Akarere ka Nyarugenge byimukiye kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Mutarama, Minisitiri w’Intebe Habumuremyi Pierre Damien yavuze amafaranga yakwa abatinze kubaruza yagabanywa.}
Kugeza ubu iyo umuntu yatinze kwandikisha ubutaka yakwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 60, nyuma yaho bugapimwa akanahabwa ifishi y’ikibanza cye, mu gihe umuntu wabaruje mbere y’umunsi ntarengwa atanga amafaranga atarenze ibihumbi bitanu.
Minisitiri w’Intebe, ubwo yasuraga ibiro by’ubutaka by’Akarere ka Nyarugenge akaba yasabye ko byakwigwaho neza hagashakwa uko aya mande yagabanywa akava kuri ibi bihumbi 60 agashyirwa ku mafaranga yakorohera abaturage kuyabona. Minisitiri w’Intebe Habumuremyi akaba yashimiye Akarere ka Nyarugenge uburyo gatanga ibyangombwa by’ ubutaka kuko bikorerwa ku rwego rw’utugali.
Nyuma yo gusura ibiro by’ubutaka by’Akarere ka Nyarugenge, Minisitiri w’Intebe akaba yasuye aho Akarere ka Nyarugenge kimukiye mu Gakinjiro, anasura ibiro by’Imirenge ya Kimisagara na Kanyinya.
Aha, Minisitiri w’Intebe yasabye akomeje abakozi b’iyi Mirenge kwakira neza ababagana, byaba ngombwa umukozi mu gihe abona afite abaturage benshi, aho kubasiga ngo ajye mu kiruhuko cya saa sita, yajya abanza akabakira, nyuma akiyishyura iminota yakerewe. Yabasabye gukorera neza abaturage kuko ariko kazi basabye kandi bagomba kugatunganya neza.
Mu Murenge wa Kanyinya, Minisitiri w’Intebe yasabye ko higwa neza ibihingwa biberanye n’ubutaka bwaho kandi byagirira abaturage akamaro. Mu busanzwe muri uwo Murenge bakaba bahinga imboga, ibishyimbo n’ibigori, Minisitiri w’ Intebe akaba yasabye ko hakongerwamo amashaza kuko n’ubundi asanzwe ahera cyane kandi akaba afite isoko.


