Post
I Nyagatare inkongi y’umuriro yangije hegitari 30 z’ishyamba
{Hegitari zirenga 30 z’ ishyamba rya leta riri mu mu Murenge wa Tabagwe ho mu karere ka Nyagatare zangijwe n’inkongi y’umuriro.}
Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu nkuko urubuga rwa Polisi dukesha iyi nkuru rubivuga. Uru rubuga rwatangaje ko iyi nkongi yaturutse mu misozi iri hakurya mu gihugu cy’ igituranyi cya Uganda.
Inzego za Polisi n’ igisirikare ku bufatanye n’ abaturage bahise bahuza imbaraga mu guhashya iyi nkongi. Polisi yo muri aka karere yanaboneyeho umwanya wo gukangurira abaturage ku byateza inkongi y’ umuriro ishobora kwangiza imitungo myinshi.
Polisi y’ u Rwanda yasobanuye ko kuva iyi nkongi yaturutse ku mipaka, iki kibazo kizakemuka mu nama zizahuza ibihugu byombi hagamijwe gushyiraho uburyo bwo kurandura burundu icyateza inkongi nk’ iyi.