Mugesera yisabiye kongererwa iminsi yo kwitegura urubanza
{Nyamirambo: Kuri uyu wa Kane, mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, Mugesera Léon yasabye kongererwa igihe kingana n’amezi abiri yo kwitegura neza kugira ngo yitabe urukiko.} Ubwo yagezwaga imbere y’ubucamanza ahagana saa mbili na mirongo itanu za mu gitondo, mu ikote rifite ibara ry’ubururu bwerurutse, aherekejwe n’umwunganira by’agateganyo Maître Mutunzi Donat, Mugesera yamenyeshejwe n’umucamanza Murererehe Sauda […]