Post
Kwa Rubangura: Gusaka abahagana ntibivugwaho rumwe
{Abagana inyubako ya Rubangura iherereye rwagati mu Mujyi wa Kigali ntibavuga rumwe n’abashinzwe umutekano muri iyo nzu bitewe n’uburyo bakoresha basaka ibikapu.}
Iyi ni imwe mu mazu agendwa cyane bitewe n’uko iri hagati mu mujyi ikanakorerwamo ibikorwa byinshi by’ubucuruzi; ni n’imwe mu mazu yakajije umutekano ku buryo ikoresha ikoranabuhanga mu kurinda umutekano w’abayirimo.
Ibi byatangiye mu mwaka wa 2011, biturutse mu byemezo by’inama y’umutekano y’Umujyi wa Kigali, aho byemejwe ko amazu y’ubucuruzi agomba kongerera umutekano abayagana.
Ubwo IGIHE.com yatemberaga kwa Rubangura yaganiriye na bamwe mu bari muri iyo nzu batubwira uko bakiriye ibyemezo byo gusakwa igihe binjiye muri iyi nzu ndetse n’imihindagurikire yose yerekeye kunoza umutekano muri iyi nzu.
Benshi bishimiye iyi gahunda kuko ngo imara impungenge abinjira hano no mu yandi mazu nk’iyi, ariko n’ubwo bavuga ko bishimira gahunda y’umutekano hakoreshejwe gusakwa ku mibiri, mu myambaro no mu bikapu, ngo nta byera ngo de. Ntibishimira uburyo basakwamo!
Sandra Mukesha ni umwe mu bo twaganiriye; yagize ati:” Ntawe utakwishimira umutekano, ariko nanone hari igihe uburyo bukoreshwa buba butanoze… Jye ngenda kenshi muri iyi nzu sininubira gusakwa ariko sinishimira no gusakirwa mu ruhame rw’abantu kuko ntibashinzwe kumenya ibyo mfite mu gikapu cyanjye.”
Undi mu bo twaganiriye yitwa Musonera Jean de Dieu we yadutangarije ko atangazwa no kubona umukobwa amusakira igikapu kandi hari abasore bagakwiye kubikora.
Ati:” abakobwa bajye basaka bagenzi babo n’abahungu badusake.”
Benshi mu bo twaganiriye kandi barasaba ko inzego zibishinzwe zishyiraho akumba ko gusakiramo ibikapu by’abantu kuri iyo nyubako kuko ngo kuba bisakirwa mu ruhame ari nko kumena amabanga bwite y’umuntu.
Twaganiriye n’uhagarariye abashinzwe umutekano kwa Rubangura adutangariza ko icyo cyifuzo cyatekerejweho ariko bitewe n’imiterere y’inyubako basanze bidashoboka, bityo ngo abayigana babyihanganire bajye basakirwa mu ruhame.