Post
Ababyeyi 2 bemeye ko bahotoye umwana w’amezi 18
{Rwamagana: Mu murenge wa Fumbwe, akagali ka Tanda habaye ubwicanyi bwakozwe ku wa mbere n’umugore witwa Mutuyimana Christine wahotoye umwana we amunize, akaba yarafatanyije n’umugabo we Ngarambe muri ubwo bwicanyi. Bombi bemera ko bakoze icyo cyaha babigambiriye.}
Intandaro y’ubu bwicanyi ni uko uyu mugore wari usanzwe afite umwana yashakanye na Ngarambe, hanyuma bombi basanga batazamurera, bahitamo kumwica ngo bikomereze ubuzima.
Kuri uyu wa Kabiri Polisi iri kumwe n’aba bagizi ba nabi bakoze urugendo rw’ibilometro bisaga 10, bajya gushaka ahajugunywe umurambo.
Nyuma y’urugendo rw’imodoka hifashishijwe ubwato kugira ngo hambukwe ikiyaga cya Muhazi, ari narwo rugendo rwakozwe n’aba babyeyi bajya kwica uyu mwana w’umwaka umwe n’igice.
Bombi basaga nk’aho ntacyo bibatwaye ubwo basubiraga gushaka umurambo w’icyo gitambambuga ariko nyuma badutangariza ko bicuza icyaha.
Uyu mugore Mutuyimana Christine n’umugabo we Nshimiyimana Ngarambe kuri ubu bafungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Kigabiro mu karere ka Rwamagana. Mu gihe icyaha kizaba kibahamye, aba bombi bashobora gufungwa burundu kuko bateguye umugambi w’ubuhotozi bakawunoza neza nk’uko biteganywa n’ingingo ya 312 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.
Abajyanama b’ubuzima bari bagaragaje ko uwo mwana wishwe yari afite uburwayi buterwa n’imirire mibi, byumvikana ko n’ubundi atitabwagaho.
Polisi ikomeje gusaba abaturage kwirinda ubu bugizi bwa nabi bakanashimira inzego z’abaturage zatahuye aba babyeyi gito.
Polisi y’igihugu iravuga ko ikibazo cy’ubwicanyi mu muryango kimaze kuba ingorabahizi kuko hamaze gupfa nk’abantu 15 muri uku kwezi, harimo ababyeyi bishe abana cyangwa se abana bishe ababyeyi babo.
{{Inkuru dukesha ORINFOR}}