Post
Yiyise Pasiteri yambura abanyeshuri 290
{Polisi y’igihugu iri gushakisha umugabo wiyise umupasiteri akaba yarabeshye ubufasha abanyeshuri batishoboye bagera kuri 290, aho yabanje kubasaba bose umusanzu w’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu.}
Ezekiel Niyoniringiye uvuga ko ari umushumba w’itorero ry’Abametodisite riherereye ku Kacyiru ho mu Mujyi wa Kigali yabeshye aba banyeshuri ko azabafasha kubishyurira amafaranga y’ishuri akanabaha ibikoresho nkenerwa by’umunyeshuri.
Urubuga rwa polisi y’igihugu dukesha iyi nkuru rutangaza ko Niyoniringiye na mugenzi we Nsengiyumva Jean Claude kugeze ubu bagishakishwa n’inzego z’umutekano kuko bashinze umuryango wo gufasha bise ‘Rwanda Youth Work Cooperation’ bavuga ko bazajya bafasha abanyeshuri bakennye cyane bakabaha amafaranga y’ishuri n’ay’ibindi bikoresho.
Aba bagabo rero bakaba barasabaga buri munyeshuri wifuza gufashwa kubanza kwishyura amafaranga ibihumbi bitanu atasubizwa kugira ngo abe umunyamuryango wabo. Aya mafaranga bayishyuraga kuri konti ya banki cyangwa bakayageza ku biro by’uyu muryango byari biherereye mu Karambo ho mu Murenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro.
Gusa kugeza ubu polisi y’igihugu imaze guta muri yombi Muragijimana Régina wari umucungamutungo w’uyu muryango.
Muragijimana akaba avuga ko atari azi ko akorera umuryango utabaho gusa akaba yemeza ko kuva yatangira gukorera uyu mushinga mu Kuboza umwaka ushize atari yabonana n’umuyobozi mukuru.
Agira ati: “Nsengimana niwe wabwiye ko dukorera umupasiteri witwa Niyoniringiye ariko igihe cyose maze nkora sinari namuca iryera.”
Umwe mu banyeshuri avuga ko nyuma yo kubura imfashanyo bari bararemewe baje guhabwa amabaruwa bazashyikiriza abayobozi b’ibigo bigaho yashyizweho umukono na pasiteri avuga ko umuryango ayoboye uzishyurira abo banyeshuri mu kwezi kwa Gatandatu uyu mwaka wa 2012.

Umuvugizi wa polisi y’igihugu, Supt. Theos Badege avuga ko abaturage bagomba kuba bamaso hagira ikintu nk’iki kiba bagahita bihutira kubimenyesha inzego z’umutekano.
Akomeza avuga ko ubufatanye hagati ya polisi n’abaturage bukenewe kugira ngo bajye babasha gufata abantu bakora ibikorwa nk’ibi.
Umuvugizi wa polisi kandi anavuga ko biteguye guta muri yombi uyu mugabo n’abandi bose bafatanyije nawe gucura uyu mugambi.