Post
Yiyemeje kuba intangarugero mu bahinzi bo mu Majyepfo
{Ndahayo Sylvan utuye mu karere ka Ruhango akora umurimo w’ubuhinzi yiyemeje kuba intangarugero mu Ntara y’Amajyepfo abinyujije mu buhinzi.}
Ibihingwa bye ahanini byibanda ku mbuto n’imboga avomera akoresheje amazi yagejejweho n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi (RAB) nyuma y’uko yavomaga kure ngo abone kuvomera imyaka ye.
Aganira n’itangazamakuru nyuma yo kugendererwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Ndahayo yagize ati:”Ntuye ahantu hahanamye ku musozi. Amazi yajyaga yangiza imyaka y’abaturage batuye mu kibaya. Naje kugira igitekerezo cyo kuyayobora ndetse n’amwe nkajya nyacukurira ibyobo ngo njye nyabyaza umusaruro”.
Uyu mugabo w’imyaka 43 arubatse kandi afite n’abana babiri. Nyuma yo gutangiza uwo mushinga aho yafashe amazi maze akamufasha mu kuvomera imyaka ye, nyuma y’umwaka gusa yagizwe intangarugero mu bahinzi mu murenge atuyemo.
Ibyo byanamufashije kwishyura amafaranga y’u Rwanda 300, 000 by’ikibanza atuyemo, nyuma ndetse yanaguze ubutaka bufite agaciro nk’akayo mafaranga.
Yagize ati: “Namwe murambona ko meze neza ariko buriya nari nanutse. Uyu mushinga wanjye wahinduye ubuzima bwanjye ku buryo bugaragara kuko worohereza akazi kanjye”.
Ndahayo ashobora kuvomera umurima we wose mu gihe cy’isaha imwe akabona gukora indi mirimo.
Mu yindi mirimo, Ndahayo avuga ko akora iyo bwabaga ngo arwanye ihumanywa rw’ikirere akoresheje biogas ndetse akanashishikariza abandi gukoresha ubwo buryo.
Umuturanyi we Bajeneza Evariste yagize ati: “Ntahwema guharanira iterambere ry’ubuhinzi muri aka gace kandi hari intambwe igaragara yatewe n’abo yabikanguriye.”
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatangije gahunda yo kugenderera abahinzi n’aborozi hamwe n’itangazamakuru mu rwego rwo kwihera amaso ibyo bagezeho.
Umuyobozi ushinzwe Itumanaho mu Ntara y’Amajyepfo, Uwizeyimana Marie Goretti yagize ati: “Tugamije ko itangazamakuru nk’abafatanyabikorwa bacu, birebera ibikorwa bitandukanye byagezweho n’abaturage kubera ko binyujijwe aribwo Abanyarwanda bamenyeshwa ibikorwa bishya bityo bikazatugeza ku iterambere rirambye”.
Mu bindi bikorwa byagaragajwe muri uru rugendo rwa mbere harimo na gahunda ya Girinka Munyarwanda.



