Post
Yatewe inda na se
{Mu gihugu cya Irlande, umukobwa yatewe inda na se umubyara.}
Penny Lawrence ni umukobwa w’umunya Irlande w’imyaka 28 y’amavuko washatse kumenya amakuru ya se Garry Ryan w’imyaka 46 atigeze amenya, none ubu atwite inda ye akaba anemeza ko bafitanye urukundo rudasanzwe.
Ababyeyi b’uyu mukobwa bari batuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika baza gutandukana ubwo nyina yari atwite.
Amaze imyaka 4 avutse, nyina wa Penny yaje gupfa we ajya kurererwa kwa sekuru na nyirakuru. Penny amaze gukura yifuje kumenya se, nibwo mu mwaka ushize wa 2011 yahuye na se mu mujyi wa Houston wo Texas ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Garry Ryan avuga ko yakundanye n’umukobwa we bakivugana bwa mbere dore ko yemeza ko hagati yabo habayemo kureshyana (Attraction Sexuelle Génétique) bishatse kuvuga ko abantu babiri bafite amaraso amwe, bataziranye bashobora kureshyana bakuze.
Lawrence yatangarije umunyamakuru wa femmezoom.com dukesha iyi nkuru ko ibyababayeho ataribo babiteye ahubwo bazira iryo reshyana ribiri inyuma . Yagize ati : “Ntitwigeze tubana nk’umwana na se ahubwo twabaye nk’abantu bahuye bataziranye kandi bakuze.”
None ubu baribera muri Irlande barabana mu buryo butemewe n’amategeko n’umwana wabo umeze neza nta n’ikibazo afite cy’uko yavutse kuri nyina na sekuru.