Post
Yatawe muri yombi akekwaho gutwika abo mu muryango we
{ { {{Uganda:}} } Polisi yataye muri yombi umugabo witwa Oboyi Tom ukurikiranyweho icyaha cyo gutwikira mu nzu abo mu muryango we. }
Amakuru dukesha Radiyo Simba FM ivugira muri iki gihugu avuga ko icyatumye uyu mugabo afata gahunda yo kwivugana abamukomokaho ari uko yari yamenye ko uwo bashakanye asigaye aryamana n’abandi bagabo.
Nyuma yo gukimbirana n’umugore we bikabije ngo Oboyi Tom yahise yerekeza iy’akabari yihata inzoga, amaze gusinda mu masaha ya joro afata umuriro akongeza inzu ye yari isakaje ibyatsi (Nyakaysi) ashaka kwica umugore we n’abana be batatu.
Gusa ariko ku umugambi we ntiwamuhiriye wose nk’uko yabyifuzaga kuko umugore we n’abana babiri batari bahari, hagapfiramo umwana wabo muto wari ufite umwaka umwe n’igice bari basize baryamishije muri icyo kigonyi wenyine.