Post
Yasanze hanogeye ishoramari none arasaba diaspora kuyishora mu Rwanda
{“Nashinze urubyiniro rwa K-Club mu rwego rwo gushishikariza diaspora gushora imari yayo mu Rwanda, bakanahanga imirimo ku banyagihugu,” aya ni amagambo ya Emile Mulego, umunyarwanda uherutse gushinga urubyiniro rushya i Nyarutarama muri Kigali.}
Hafunguwe kuwa gatanu tariki 2 Gashyantare 2012. Minisitiri w’umuco na Siporo, Protais Mitali wari umushyitsi mukuru mu gufungura no gutaha aka kabyiniro yavuze ko aka kabyiniro kari mu tubyiniro yemeza ko tugiye gufasha Abanyarwanda mu kurushaho kwidagadura.
Minisitiri yavuze ko ubusanzwe Abanyarwanda badakunze kubona ahantu henshi baruhukira hagezweho mu cyane cyane gihe baba bakoze amasaha y’igicuku, akavuga ko K-Club ije nk’igisubizo.
Yagize ati: “K-Club ije mu gushishikariza Abanyarwanda kurushaho gukora amasaha 24 kuri 24.”
Minisitiri Mitali kandi avuga ko kuza kw’aka kabyiniro bizazamura urwego rw’ubuhanzi mu Rwanda. Aha avuga ko bizatuma abahanzi barushaho kuba abanyamwuga mu buhanzi bwabo kandi banabona n’aho bataramira heza n’abakunzi babo.
Mitali kandi ashimangira ko aka kabyiniro kagiye kuba imbarutso yo kureshya abanyamahanga benshi bakaza gushora imari yabo mu Rwanda biturutse kuri servisi nziza bazajya bahererwa ahantu ‘hiyubashye’ nka K-Club.
Emile Mulego, umuyobozi wa K-Club, yavuze ko ashaka kuzamura ubucuruzi na servisi nziza mu Rwanda. Yanavuze kandi ko igitekerezo cyo gushinga aka kabyiniro cyaturutse ku gusura ahantu henshi bityo akagenda aharahura ubwenge. Mulego anasaba kandi diaspora nyarwanda kujya igaruka gushora imari yayo mu Rwanda, nk’uko nawe yabigenje.
Mu muhango wo gufungura aka kabyiniro gashya abahanzi Frankie Joe, na Jackie Chandiro (wo muri Uganda wabaye mu itsinda rya Blue 3) basusurukije abari muri K-Club.
Hanatanzwe kandi ibihembo birimo kuba umunyamuryango ku banyamahirwe bari bari muri uwo muhango.
K-Club iherereye i Nyarutarama, kuri station icuruza lisansi ya Kobil, mu mahuriro y’umuhanda uva Kinamba n’uva Gishushu, aho bakunze kwita kwa Ndengeye.