Post
Yanyweye inzoga yifuza gutera icyuma uwo basangiye
{Hari saa munani z’amanywa kuri iki Cyumweru ubwo mu mudugudu w’Amahoro ku Kacyiru umusore wari umaze kunywa inzoga yiswe ‘Soma Wumve’ yashatse gutera abantu icyuma hakitabazwa Polisi, nayo yamufashe bigoranye.}
{{Uko byatangiye…}}
Nyuma yo kunywa Soma Wumve ku ibutiki y’uwitwa Gasongo, uwo musore yasabwe kwishyura ntiyabikora, avuga ko atari we waziguze ahubwo zaguzwe na mugenzi we bari kumwe aho, maze intambara irota ubwo!
Mu gihe kingana n’isaha imwe n’igice, nta wundi murimo wakorwaga aho kuko ari butiki yari yafunzwe, abaturage basohotse mu ngo zabo bashungereye imvururu zari aho mu muhanda, ubwo abanyoye bagasangira Soma Wumve bendaga guterana ibyuma.
IGIHE.com yahasesekaye ibi bimaze iminota cumi n’itanu gusa bitangiye. Ubwo iyo ntambara yiganjemo ibitutsi n’imvugo nyandagazi yabaga niko abaturage batuye aho bareberaga, aho abagabo, abagore, abasore, n’abana b’incuke batahatanzwe.
{{Amwe mu magambo yaharanzwe }}
Bagiraga bati :” Ubu se ko twishyura amafaranga y’umutekano, abawushinzwe mu mudugudu bari he ? Ariko uyu musore ntimumuzi mwebwe, ni indwanyi iteye ubwoba ! Ariko iyi nzoga banywa izarikora, ubu se Polisi yo hashize iminota ingahe bayihamagaye ?”
Nyuma y’igihe kingana n’isaha imwe n’igice nibwo Polisi yahageze maze ifata uwatezaga imvururu ashaka gukubita abantu avuga ko bamurenganyije bakamwishyuza inzoga yanyweye kandi atari we wari kuyishyura. Icyaje kuba ni uko bakimwuriza imodoka yabaciye mu rihumye agasimbuka, umwe mu bapolisi amwiruka inyuma !
Nyuma yo gusimbuka ibipangu bibiri birebire by’ahitwa Club Mamans Sportives, birutse igishanga cya Croix-Rouge, bazamuka umusozi wa Gacuriro barongera barawumanuka, maze Polisi irashyira iramufata.
Ubwo uyu musore yafatwaga, mu bari aho harimo na Nyina umubyara, maze uwo mubyeyi araterura ati : ” Ubu koko sinakubwiye kunywa inzoga kwawe? Dore usize umwana w’amezi atatu mu nzu wa cyohe we! Koko Polisi mwambabariye ko asize uruhinja mu nzu, nibura murumuhe arujyane!”
Bamwe mu basore bari aho nabo bati ” Icyanyereka nk’umuntu wahamagaye Polisi ngo nkwereke icyo tuzamukorera uwo mu…”
Nyuma y’umunota umwe Polisi itsimbuye, uwo musore yagerageje kongera gusimbuka imodoka ariko ntibyamukundira.


