Post
Yanyuze mu bigo ngororamuco 3 ariko aracyari mu muhanda
{Ngerezaho John ubu ubarizwa mu mihanda ya Kigali kuko ntaho ataha hazwi afite, arasaba ubufasha bwo gushyira mu bikorwa ibyo yize mu bigo bitatu ngororamuco yanyuzemo kuva akiri muto.}
Ngerezaho avuga ko nyuma yo kuba impfubyi ubwo ababyeyi be bahitanwaga na Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994, yarerewe mu bigo ngororamuco bitandukanye harimo i Gitagata n’i Wawa. Kunyura muri ibi bigo ngo byamwigishije ubumenyi bwinshi mu by’ubuhinzi afitiye impamyabumenyi yakuye ku kirwa cy’i Wawa, ariko ngo ntafite aho yashyirira mu bikorwa ubwo bumenyi afite.
Uyu musore twamusanze ku kirundo cy’imyanda kiri mu karere ka Nyarugenge, hafi y’urusengero rwa ADEPR Gakinjiro, aho atunzwe no gutoragura ibyo kurya mu myanda ihamenwa, akanakuramo ibintu bitandukanye nk’amacupa akabigurisha. Yatangarije IGIHE.com ko mu gihe atarabona uko ashyira mu bikorwa ibyo yize azaguma muri uyu mwanda kuko nta handi afite ho kujya.

Ati:”Navuye i Wawa nzi ko nzaza ngahita mpabwa ibikoresho n’aho gukorera ariko na n’ubu ndakiruka ku karere ka Gasabo narahebye”.
Ngerezaho John avuga ko yiteguye gushyira mu bikorwa ibyo yize igihe cyose abonye ibikoresho n’aho gukorera aho ariho hose kuko nta ejo hazaza heza abona mu gutoragura imyanda no gutungwa n’ibyo abandi basigaje, dore ko n’ubu afite impungenge zo kongera gufatwa akajyanwa mu bindi bigo ngororamuco igihe cyose agihari.
Ibi kandi abihuriraho n’abandi basore batandukanye twaganiriye ubwo twageraga aho badutangarije ko bahisemo kuza kwitoragurira ibyo kurya aho gukora ubujura ariko ngo babonye uko biga nabo babivamo.
Umwe muri aba basore bakunze kwiyita ‘Abarara’ witwa Kumar yavuze ko aramutse abonye aho yiga bitabanje guca i Wawa byamushimisha kandi yakwiga yishimye. Gusa yanasabye ko igihe bajyanwe kwiga batajya bigishwa ibintu batazabona aho babikoresha kuko abenshi ari imfubyi nta masambu nta n’ubushobozi bwo kwihangira imirimo.