Post
Yakatiwe imyaka 20 nyuma yo kuterekana aho yahishe umutwe w’uwo yishe
{Mu Bwongereza, Douglas Binet w’imyaka 54 usanzwe ari umucuruzi w’ibiyobyabwenge yishe inshuti ye Anthony Whitefield w’imyaka 47 amutemaguye.}
Umukobwa w’iyi nzirakarengane yitabaje inzego za polisi kwibura rya se, bidatinze umurobyi aza kuvumbura akaboko ka Anthony k’iburyo mu kiyaga cy’i Buckhurst Hill muri Essex, hamaze gukorwa ubushakashatsi bavumbura ak’ibumoso.
Polisi yatangije iperereza ku rupfu rwa Anthony, ijya gusaka inzu ya Douglas kuko bivugwa ko ari we babonanye bwa nyuma mbere yuko aburirwa irengero. Muri iyi nzu iherereye i Loughton, basanzemo amaguru n’igihimba bya Anthony, bikaba bivugwa ko Douglas yaba yarishe Anthony hagati y’itariki 6 Gashyantare n’itariki 31 Werurwe umwaka ushize wa 2011.
Nkuko bivugwa na Daily Mail, Douglas usanzwe ufite abana 5 yajyanywe mu rukiko imbere y’umucamanza Justice Sweeney wamuhaye amahirwe yo kugabanyirizwa ibihano naramuka yerekanye aho yashyize umutwe wa Whitefield; Douglas yanze kubikora bituma akatirwa imyaka 20 y’igifungo akaba.
Umwe mu bakora iperereza Lucy Robinson yihanganishije umuryango wasigaye wa Anthony uburyo bagiye gushyingura umuntu wabo atuzuye.