Post
Yahamagarijwe polisi kubera gusakuza cyane mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina
{USA: Umukobwa w’imyaka 15 y’amavuko uvuka muri Leta ya Florida yahamagaye polisi ashaka kurega nyina ngo kubera ko iyo arimo gukora imibonano mpuzabitsina avuza induru cyane akamusakuriza.}
Muri uku kwezi tariki ya 19 nibwo uyu mwana w’imyaka 15 yafashe telefoni agahamagara ku murongo wo gutabaza (911) ababwira ko nyina w’imyaka 39 avuza induru cyane mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina bikamubangamira ndetse bikanabangamira abaturanyi babo.
Gentside dukesha iyi nkuru gitangaza ko uyu mwana yagiye kurega nyina amaze iminsi yarahungiye ku bana b’abakirisitu baturanye ngo kuko yari amaze kunanirwa kwihanganira urusaku rwa nyina umubyara.
Agira ati : ” Ariko ibyo bintu murabyumva? Umubyeyi usakuza adatekereza ko ashobora gukangura umwana we kandi azi ko ibyuma byacu byegeranye!”
Polisi y’iki gihugu imaze kumva ibirego by’uyu mwana, yahanishije umubyeyi we kumuca amande no kumusaba imbabazi amusobanurira ko ibi bintu bitazongera akanamwizeza ko azamuhindurira icyumba.