Post
Yafatiwe mu modoka ya Virunga, akurikiranweho ubwambuzi bushukana
{Kuri uyu wa Gatatu umusore uri mu kigero cy’imyaka 25 uzwi ku izina rya Habimana James yafatiwe mu modoka ya Virunga Express akekwaho ubwambuzi.}
Uyu musore wafatiwe n’umwe mu bagenzi yambuye akoresheje ubutekamutwe mu kwezi kw’Ugushyingo 2010, yafashwe ubwo yageragezaga gusohoka mu modoka yavaga i Rubavu yerekeza i Kigali, ubwo yari ageze aho bita i Shyorongi amaze kurabukwa umukobwa witwa Umutoniwase yambuye. Yahise asubika urugendo rwamwerekezaga i Kigali, ariko ntibyamuhiriye kuko abagenzi bahise bafata icyemezo cyo kumuruhukiriza kuri Station ya Polisi muri Gare ya Nyabugogo.


{{Uko byagenze }}
Uyu mukobwa witwa Umutoniwase Jacqueline avuga ko yashutswe n’uyu musore mu kwezi kwa cumi 2010, ubwo yari agiye gutega imodoka y’Impala yagombaga kumukura mu Mujyi wa Kigali imwerekeza mu Karere ka Rusizi, mu Burengerazuba bw’u Rwanda.
Umutoniwase akomeza avuga ko uyu musore wari wigize komvuwayeri (Convoyeur), yamubwiye ko bafite imodoka yihuta ndetse amubwira ko bagomba kujya kuyifatira Nyamirambo kuri ONATRACOM. Muri ako kanya bahise bamutegera moto maze ahageze ahita abona undi mugabo ngo bagombaga kujyana.
Uyu musore watangarije IGIHE.com ko yitwa Habimana James ngo yahise abwira uwo mukobwa n’uwo mugabo ko hari Banki yibwe muri Kigali, ndetse ababwira ko Polisi irimo kugenda isaka abantu bose amafaranga, maze abasaba kuyabika neza.
Uwo mukobwa nk’uko abivuga ngo yabanje kubyanga ariko kandi abonye uwo mugabo atangiye kubika ayo yari afite ( Uyu mukobwa avuga ko bari kumwe mu mugambi wo kumwambura), nawe yigira inama yo kubika aye yageraga ku bihumbi 20 by’amanyarwanda, dore ko andi yagombaga kuyabikuza ageze i Cyangugu.
Uyu musore ngo yahise azana amabahasha abiri asa, maze asaba uwo mukobwa gushyiramo ayo mafaranga ibihumbi 20, na telefone yari afite maze ahiduranya ayo mabahasha mu buryo atamenye amusaba kubika kure mu isakoshi.
{{Yagiye uwa Mperezayo}}
Bimaze kugenda uko uwo musore na wa mugabo wari wigize umugenzi, bahise bagenda bavuga ko bagiye kuzana imodoka maze bagenda ubutagaruka. Nyuma yo gutegereza igihe kitari gito nibwo uyu mukobwa yigiriye inama yo kureba muri ya bahasha maze asangamo ibuye ry’intosho n’igipapuro kitanditseho, ubwo nibwo yahise amenya ko ari abatekamutwe ariko ngo ku bw’amahirwe yari asigaranye igiceri cy’ijana maze atega iya Nyamirambo asubira mu Mujyi ajya kuguza itike imugeza i Cyangugu.
{{Nyuma y’ igihe kirekire}}
Uyu mukobwa nk’uko yabitangarije IGIHE.com, ngo ntiyigeze yibagirwa amasura y’aba bantu, kuko mu mwaka wa 2011 yaje kubona wa mugabo wari wigize umugenzi ariko ubwo bageragezaga kumufata abaca mu myanya y’intoki.
{{Iminsi iba myinshi igahimwa n’umwe }}
N’ubwo umwaka urenga wari wihiritse kuko ibi yabikoze ku itariki ya cumi z’ukwa cumi 2010 akaba yafashwe ku ya 11 Mutarama 2012, ishusho y’uyu musore yanze kuva mu mutwe w’Umutoniwase, kuko ubwo uyu mukobwa yongeraga kumuca iryera ageze mu modoka yahise amumenya. Umusore nawe yabuze uko abigenza asubika urugendo ariko ntibyamuhira kuko abagenzi bahise bamuviraho inda imwe bakaruhuka ari uko bamugejeje kuri Station ya Polisi Nyabugogo.
{{Uyu musore yahise yemera icyaha}}
Ubwo yamaraga kugezwa kuri Station ya Polisi uyu musore yahise yemera kwishyura telefone n’amafaranga ibihumbi makumyabiri maze uyu mukobwa yikomereza urugendo.
N’ubwo yemeye kwishyura ariko ntibyabujije Polisi gukomeza kumucumbikira kugirango akomeze gukurikiranwa ku cyaha yakoze, ndetse n’abo bafatanyije babashe gucakirwa. Ubwo uyu musore kandi yageraga aho Nyabugogo muri Gare bamwe mu bamubonye bavuze ko bamuzi nk’Umupasiteri , kuko ngo hari abo asengesha bamara guhumiriza akabacuza utwabo.
Umuvugizi wa polisi y’Igihugu, Supt Theos Badege avuga ko abaturage bagomba kuba maso hagira ikintu nk’iki kiba bagahita bihutira kubimenyesha inzego z’umutekano.
Supt Badege kandi avuga ko ubufatanye hagati ya Polisi n’abaturage bukenewe kugira ngo bajye babasha gufata abantu bakora ibikorwa nk’ibi, anasaba ababyeyi kuba maso kuko ibikorwa nk’ibi by’ubushukanyi byigaragaza cyane mu gihe cy’itangira ry’amashuri.
Amategeko ahana y’u Rwanda ateganya ko uhamwe n’icyaha cy’ubwambuzi bushukana ahanishwa igihano kiri hagati y’imyaka ibiri n’itanu.
{{Foto:Olivier MUHIRWA}}