Post
Uyu mwaka nzaha abafana banjye indirimbo nziza – Murara Jean Paul
{
Murara Jean Paul ni umgabo wubatse ufite umwana umwe n’umugore, akaba mu buzima busanzwe ari umwarimu muri KIST hamwe n’izindi kaminuza zo mu Rwanda aho atanga amasomo. }
Ni umwe mu bahanzi bake basengera muri Kiliziya Gatolika batangiye kuririmba ku giti cyabo batari mu makorari, aho afatanyije na Kizito Migigo, Mupenzi Joseph, Vincent de Paul berekanye ko no kuririmba uri wenyine muri Kiliziya Ntagatifu bishoboka kandi nta cyaha kirimo.
Umuhanzi Murara Jean Paul yadutangarije ko uyu mwaka wa 2012 afite gahunda yo gushyira hanze indirimbo nziza zifite umwimerere wa kinyafurika kandi zirimo ubutumwa buhuza abantu n’Imana, ndetse n’izifasha by’umwihariko umuryango (famille).
Yavuze ko umwaka ushize hari benshi bamubwiraga ko acecetse, ariko we ngo siko abyemera kuko ubuhanzi bwe atigeze abuhagarika kuko ngo hari ibitaramo yakoze bitari bike kandi ahanini yari arimo atunganya indirimbo zigiye gusohoka kuri album yise “Umushumba wanjye”. Kuri iyo album akaba yarashyize hanze imwe mu ndirimbo 10 zizaba ziyiriho iyo ndirimbo yayise “Tunakuamini”.
Nk’uko Murara yakomeje abivuga, ngo abantu bose bakunda umuziki mwiza uririmbitse neza, ucurangitse neza kandi ufite message nziza bitegure kubyina, kuririmba ndetse no gusenga. Ikindi ngo arifuriza abantu bose by’ umwihariko abakunzi b’indirimbo ze Umwaka mushya mutagatifu.
Mu gusoza ikiganiro gito twagiranye, Murara yavuze ko ku bari barabuze amashusho y’indirimbo ze, azabagezaho DVD ze ziriho indirimbo icyenda. Buri DVD yashyizwe ku giciro cy’amafaranga 5000 akaba azabamenyesha aho bayigurira mu minsi iri imbere yasohotse.