Post
Uwicara mu modoka ku mwanya w’imbere hagati nta gaciro yahawe
{Bamwe mu bagenzi n’abashoferi abatwara imodoka zitwara abantu rusange mu mujyi wa Kigali bavuga ko abakoze izi modoka batahaye agaciro umugenzi wicara imbere ku ntebe yo hagati.}
Habimana Jean Claude, umushoferi ukora ku murongo wa ULK – kagugu avuga ko abantu bakoze iz’imodoka batitaye ku buzima bw’umugenzi wicara ku mwanya w’imbere hagati kuko batigeze bamushyiriraho umukandara umurinda nk’abandi.
Agira ati: “Sinzi impamvu iyi ntebe batayihaye umukandara, impanuka iramutse ibaye uhicaye ari we wabanza kwikubita mu kirahure.”
Habimana avuga ko nk’abashoferi badashobora kubuza umuntu kwicara muri uyu mwanya ngo kuko iyo bagiye kubasoresha babasoresha bashinjingiye ku bagenzi batwara.
Ati: “Twe nk’abashoferi ntacyo twakora, ibi ni ibintu biba byaravuye mu ruganda bikoze bitya.”

Ndagijimana Emmanuel umaze imyaka irindwi akora akazi k’ubukomvayeri ku modoka zikorera mu mujyi wa Kigali avuga ko abona no mu Rwanda badaha agaciro uyu mugenzi kuko ashinzwe umutekano wo mu muhanda baba bahangayikishijwe no kumenya niba umuyobozi w’ikinyabiziga n’uwicaye ku ruhande bambaye umukandara.
Ati: “Wasanga bo batabona ko ubuzima bw’uriya muntu buteye impungenge.”
Ndagijimana avuga ko iyo impanuka ibaye abantu b’imbere bose bakomereka kimwe kandi ngo umuntu wo hagati niwe uhita aca mu kirahure cy’imbere akisanga hanze kuko nta kintu kimufasha.
Nkundabagenzi Theodore wari uri mu modoka ya ‘Hiace’ bakunda kwita twegerana yicaye imbere hagati avuga ko iyo umuntu yicaye muri uyu mwanya aba yiteguye guhura n’ibibazo igihe cyose haba habaye impanuka.
Agira ati: “Bakagombye kujya bashyiraho umukandara ufata mu nda kuko ubu impanuka ibaye nijye wapfa bwa mbere.”
Nkundagenzi avuga ko abantu bakora izi modaoka badaha agaciro abantu bicara muri iyi myanya.
Ikindi kintu avuga n’uko ngo usibye kuba umuntu wicara muri uyu mwanya atarakorewe umukandara ngo n’umwanya ubwawo ukoze nabi kuko usanga uhicaye atabasha kurambura amaguru ndetse akanagenda abyigana n’umushoferi.
Agira ati: “Uyu mwanya urahagitse, agatebe ni gato , usanga umuntu ahekeranye n’umushoferi.”
Akomeza avuga ko biba bibi cyane iyo ugize ibyago ukicara muri uyu mwanya uri mu modoka nini zitwa’coaster’ ngo usanga ntaho gushyira amaguru hahari ukagenda uyahinnye imbere y’agatebe cyangwa ukayashyira mu mwanya w’uwicaye ku ruhande.

Uyu musore avuga ko kuri abakoze izi modoka za ‘coaster’bo bahaye agaciro umuntu umwe gusa ari we shoferi ngo kuko ari uwicara ku mwanya w’imbere hagati n’uwicara ku ruhande batigeze bashyirirwaho imikandara.
Chief Supt. Twahirwa Céléstin, Umuyobozi w’ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda avuga ko imodoka zose ziva mu ruganda zifite mikandara ikwiye aho avuga ko intebe zose z’imbere ziba zifite imikandara abatayambara akaba ari ubushaka bwabo.
Twahirwa avuga kandi ko hari amabwiriza ategeka buri muntu wese kwambara umukadara.