Post
Ushobora kubaza Minisitiri w’intebe na guverinoma icyo wifuza
{Kuwa Kabiri tariki 31 Mutarama 2012, Minisitiri w’intebe n’ abandi ba minisitiri bazateranira muri Telecom House, aho bazaba biteguye gusubiza ibibazo no kwakira ibitekerezo by’ abaturage kuri gahunda za guverinoma.}
Muri iki kiganiro kandi Minisitiri w’intebe Habumuremyi Pierre Damien azatambutsa ijambo risobanura aho gahunda za leta zigeze, ibyakozwe ibiri gukorwa ndetse n’ ibiteganijwe mu minsi iri imbere.
Abaturage bahawe urubuga rwo gukoresha ubutumwa bugufi cyangwa guhamagara batanga ibitekerezo ndetse banabaza ibibazo bitandukanye.
Iki gikorwa kiba buri kwezi, kuri uyu wa Kabiri urubuga ruzaba rufunguriye buri wese guhera saa tatu za mu gitondo(9am).
Iki kiganiro kizaba kiri gutambuka(live) kuri radio na televiziyo by’ u Rwanda.