Post
‘Ushobora kuba utankunda, ariko duhuje igihugu’ – Senateri Evode ku Banyarwanda baba mu mahanga
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE nyuma y’ihuriro ‘Rwanda Convention Canada 2026’, ryabereye i Ottawa ku wa 10-11 Ukwakira, Senateri Evode yagereranyije u Rwanda na sosiyete y’ubucuruzi buri Munyarwanda afitemo imigabane, ku buryo nta n’umwe wakwishimira ko ihomba.
Yasobanuye ko nk’uko abanyamigabane baharanira inyungu za sosiyete bashoyemo imari, Abanyarwanda na bo bakwiye guharanira iterambere ry’igihugu cyabo, hatitawe ku kuba baba mu Rwanda cyangwa mu mahanga.
Ati “Wowe ushobora kuba utankunda, cyangwa nanjye nshobora kuba ntagukunda, ariko duhuje igihugu. Inyungu duhuriyeho twese rero ni iyihe? Ni uko icyo gihugu gitera imbere, kuko iyo giteye imbere twese tubyungukiramo.”
Yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kumva ko igihugu ari nk’ikigo bashoyemo imari, bityo bakumva ko bafite uruhare mu gutuma gikomeza gutera imbere.
Ati “Wumve ko uri ‘shareholder’ [umunyamigabane] mu gihugu, wumve ukibone nka kompanyi ufitemo imigabane kandi ushaka ko yunguka.”
Senateri Evode Uwizeyimana yavuze ko itandukaniro ry’ibitekerezo rikwiye gufatwa nk’amahirwe yo kungurana ibitekerezo no kuzuzanya, aho kuba intandaro y’amakimbirane.
Yatanze urugero rwa Canada, igihugu gituwe n’abantu bakomoka mu bice bitandukanye by’Isi, bafite imico n’indimi bitandukanye, ariko bashobora kubana no kugira uruhare mu iterambere ryacyo.
Ntabwo kubaka u Rwanda bisaba kurubamo
Senateri Evode Uwizeyimana yasabye Abanyarwanda baba muri Canada gukoresha ubumenyi n’ubushobozi bahakuye kugira ngo bagire uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.
Yasobanuye ko gutanga umusanzu mu kubaka igihugu bitagarukira ku gushora amafaranga, kuko n’ubumenyi mu buvuzi, ikoranabuhanga, ubwubatsi n’izindi nzego bushobora kugirira igihugu akamaro.
Ati “Iyo umuntu yagiye guhaha, agira n’icyo azana iwabo.”
Yongeyeho ko iterambere ry’ikoranabuhanga ryatumye umuntu ashobora kugira uruhare mu bikorwa by’igihugu cye atabanje kuhatura.
Yagarutse kandi ku nshingano z’ababyeyi barera abana mu mahanga, abasaba kubatoza Ikinyarwanda, umuco n’indangagaciro Nyarwanda kugira ngo badatakaza isano bafitanye n’igihugu bakomokamo.
Ati “Uri Umunya-Canada, ariko ukomeze ugendane u Rwanda mu mutima. Urwo Rwanda urutame abana bawe bavukiye aha.”
N’abatavuga rumwe na Leta ni Abanyarwanda
Abajijwe ku Banyarwanda baba mu mahanga banenga ubutegetsi bw’u Rwanda, Senateri Evode Uwizeyimana yavuze ko kutavuga rumwe n’ubutegetsi bitakuraho ubunyarwanda bw’umuntu.
Yagaragaje ko hari abakomeje gukwirakwiza amakuru atari yo ku Rwanda, ndetse n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside cyangwa bayihakana, asaba Abanyarwanda kugira uruhare mu gutanga amakuru y’ukuri.
Ati “Abo bose barahari, ariko icyo bahuriraho bose, nta n’umwe wambuwe ubunyarwanda, bose ni Abanyarwanda.”
Yavuze ko no ku bafite ibyo bakurikiranyweho n’ubutabera, hakwiye kubaho uburyo bwo kubegera no kuganira na bo, bitabangamiye inshingano z’ubutabera.
Ati “Nubwo waba ufite ibyo ukurikiranyweho, nubwo waba ufite ibyo ubazwa n’ubutabera, uzabibazwa ariko ukomeze ube Umunyarwanda.”
Yashimangiye ko kubaka igihugu bisaba uruhare rwa buri wese, kuko iterambere rirambye atari ugukemura ibibazo by’abariho uyu munsi gusa, ahubwo ari no gusigira abazavuka ejo igihugu cyiza kurushaho.
