Post
Urubyiruko rwa Gasabo rwishimiye gusura Isoko y’Intwari
{Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza umunsi w’Intwari, urubyiruko rw’akarere ka Gasabo rugize inama y’igihugu y’urubyiruko ndetse n’urubyiruko rugize urugaga rwa FPR rurashishikariza abandi gusura isoko y’intwari ku Mulindi kugira ngo bige amateka yazo.}
Umuyobozi w’akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe imibereho myiza, Uwimana Marie Louise yatangarije IGIHE.com ko iki gikorwa kiri mu rwego rwo kumenyekanisha amateka y’igihugu, cyane cyane mu gihe habura umunsi umwe ngo u Rwanda rwizihize umunsi w’Intwari uteganyijwe tariki ya 1 Gashyantare 2012.
Yagize ati “Urubyiruko ndetse n’Abanyarwanda muri rusange bagomba kumenya amateka yo ku gicumbi cy’intwari. Benshi barabyumva gusa, ariko burya iyo uhigereye usobanukirwa aho urugamba rwatangiriye n’aho ingabo zaruteguriraga”.
Umwe mu basuye igicumbi cy’intwari, Mukashyaka Théodosie avuga ko aya ari amahirwe atuma biyungura ubwenge ndetse bakanashira amatsiko.
Ati “Gusura hano bitumye nshira amatsiko kandi nzashishikariza urubyiruko rwo mu murenge nkomokamo nabo bazasure hano, bityo bareke kubibwirwa gusa. Abanyeshuri n’abandi bakora ubushakashatsi nabo bashatse bahasura kuko hari byinshi mu mateka yaranze igihugu cyacu”.
Uru rubyiruko kandi rwanaboneyeho gusura uruganda rw’icyayi rwa Mulindi, batemberezwa ibice birugize ari nako basobanurirwa uko icyayi gikorwa.
Isoko y’Intwari iherereye mu murenge wa Kaniga mu karere ka Gicumbi ari ho hari ingabo za FPR zabohoye u Rwanda. Zahageze mu 1992 maze zikajya zihategurira uko urugamba rugomba kugenda kuko ari ho abayobozi bose bakuru b’igisirikare bahuriraga.