Post
Urubanza rwa Ingabire rwongeye gusubikwa kubera isemura ry’inyandiko
{Ejo kuwa mbere, urubanza ruregwamo Ingabire Victoire, umuyobozi w’Umutwe wa FDU Inkingi rwongeye gusubikwa kubera ko zimwe mu inyandiko zimushinja zitarahindurwa mu ndimi zikoreshwa mu rukiko.}
Tariki ya 16 Ukuboza 2011 nibwo urubanza rwa Ingabire rwasubitswe nyuma yo kwisobanura ku byaha we na bagenzi be baregwa hamwe bashinjwa. Nyuma yo kwisobanura nabyo bitatwaye igihe kitari gito, Leta y’u Buholandi yohereje izindi nyandiko yasabwe n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, zakuwe mu rugo kwa Ingabire aho yabaga mu gihe cy’imyaka 16.
Izi nyandiko zoherejwe n’inzego z’iperereza z’u Buholandi ariko zari ziri mu rurrimi rw’Ikidage mu gihe nyamara indimi zikoreshwa muri uru rubanza ari Icyongereza n’Ikinyarwanda. Byabaye ngombwa rero ko izi nyandiko zose uko zakabaye zisemurwa mu ndimi zikoreshwa mu Rukiko.
Abashinzwe guhindura mu zindi ndimi izi nyandiko bazimaranye igihe kigera ku kwezi kuko kuva tariki ya 16 Ukuboza umwaka ushize bari bahawe umurimo wo kuzihindura mu ndimi zikoreshwa mu rukiko.
Abashinzwe uyu murimo ngo ntibari barangiza nk’uko byavuzwe kuri uyu wa mbere tariki 16 Mutarama ubwo uru rubanza rwongeraga gusubukurwa, bityo ngo mu byumweru bine urubanza rukazasubukurwa izi nyandiko zimaze gusemurwa.
Guhindura izo nyandiko mu ndimi zikoreshwa mu rubanza, ngo biraza gufata ibyumweru bibiri biri imbere, abo ku ruhande rwuburanira Ingabire nabo bakazahabwa icyumweru kimwe cyo kumenya ibikubiye muri izi nyandiko.
Umunyamategeko z’Umwongereza Me Ian Edward uburanira Ingabire, we yahise asaba ko niba inyandiko zaramaze guhindurwa mu Gifaransa gusa, nk’uko byavugwaga, bahera aho baburana imirimo yo guhindura mu zindi ndimi igakomeza.
Abacamanza ariko bo banze iki cyifuzo cy’abunganizi ba Ingabire, bavuga ko bidashoboka, cyane ko izi nyandiko zirimo nimero za telefoni zitandukanye, bityo ko bagomba gutwarira ibintu hamwe, bakarindira imirimo yo guhindura indimi ikarangira urubanza rugakomeza.
Ingabire watangiye kuburana mu mizi ku itariki ya 5 Nzeli Umwaka ushize ni umuyobozi w’umutwe wa Politiki utavuga n’ubutegetsi bw’u Rwanda wa FDU Inkingi ariko kugeza ubu ishyaka rye ntiriremerwa gukora byemwe n’amategeko mu Rwanda.
Araregwa ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside, ubufatanyacyaha mu bikorwa by’iterabwoba, gukurura amacakubiri, kwamamaza nkana ibihuha bigamije kwangisha rubanda ubutegetsi buriho, kurema umutwe w’ingabo hagamijwe igitero cy’intambara ndetse n’ubwinjiracyaha bw’icyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi akoresheje iterabwoba n’intambara.
Ibi byaha byose ariko Ingabire ababihakana, mu gihe nyamara bane mu basirikare bahoze muri FDLR baregwa hamwe bemeye ibyo baregwa, bamwe muribo ndetse akaba ari nabo bashinjwa ingabire.