Post
Umwongerezakazi Hazel afite ibitsina bibiri bisa
{Umwongerezakazi Hazel Jones w’imyaka27 y’amavuko yatangaje itandukaniro rye n’abandi bagore cyangwa se abakobwa kuko we afite ibitsiba bibiri bisa (vagins/vaginas)}
Nk’ uko tubikesha urubuga 7sur7, Hazel Jones yakomezaga yibaza impamvu yababaraga cyane mu minsi ye y’ imihango, kugeza ubwo agiye kwa muganga w’ abagore kwisuzumisha ku myaka 18 y’ amavuko kugirango amenye uko ikibazo cye giteye.
Muganga yaje gusanga Hazel afite inda zibyara ebyiri n’imira ibiri, akaba aribyo byitwa “uterus didelphe”.
{{Ati “Natakaje ubusugi inshuro ebyiri”}}
Uyu mwihariko wa Hazel koko watumye atakaza ubusugi bwe inshuro ebyiri zose, nk’uko yabyivugiye mu kiganiro yairanye na televiziyo ITV1. Ibi abivuga abyishimiye cyane kandi nta soni bimuteye, aho yagiraga ati ” Nkimenya ibyo ari byo, sinahwemwe kubibwira abandi… Ntimushobora kubyiyumvisha ariko ni ukuri.”
Yabajijwe ibibazo byinshi kuri iyo miterere ye, bisubizwa na muganga we Dawn Harper wari wamuherekeje muri icyo kiganiro, aho yagiraga ati ” Iyo imyanya ndangagitsina y’abakobwa ikura, bitangirira ku twumba tubiri tureture, iyo duhuye inyama iri hagati yatwo (septum) iracika, hakabaho umura umwe gusa. Kuri Hazel siko byagenze. Yagumanye imira ye ibiri kandi ibintu nk’ibyo ni imbonekarimwe.”
Hazel we ntabibona nk’ubumuga ahubwo abona ko ari umugisha, ndetse we n’ umugabo we bakaba barabaye abayoboke b’amatsinda agizwe n’abashakanye bacana inyuma bari kumwe (clubs échangistes).
Yarangije avuga ko ari ikintu yishimira cyane kandi ko nta mpamvu yatuma abantu batabyemera kuko aribyo ndetse ko banaza akabibiyerekera kuko nta kibazo na kimwe bimuteye.
{Foto : 7sur7 }