Post
Umuyobozi w’Umujyi wa Kampala yarusimbutse
{Ku munsi w’ejo tariki 9 Mutarama 2012, Umuyobozi w’Umujyi wa Kampala Erias Lukwago yasimbutse igitero cyashakaga kumwivugana ubwo yari muri gare y’uyu Mujyi.}
Iki gitero cyari gikozwe n’umugabo witwaje intwaro wagerageje gusatira imodoka ya Erias Lukwago ndetse akangira abashinzwe umutekano we kumusaka, dore ko ubusanzwe nta muntu wemerewe kwegera imodoka ye atabanje gusakwa n’abashinzwe kumurinda.
Ibi byahise byibutsa undi wagerageje kumugeraho ku munsi wo kuwa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 6 Mutarama 2012, ubwo uwo mugabo wari ufite imyambarire yateye inkeke abarinda umutekano we yaje amusatira.
Cyakora nyuma yo gukekwa amababa yahise atabwa muri yombi ndetse bamudangana imbunda nto yo mu bwoko bwa pistol bihita bimuviramo gukubitwa kugeza ubwo atakaza ubwenge.
Erias Lukwago akunda guhurira n’abashaka kumwivugana muri gare zo mu Mujyi wa Kampala aho aba amenyesha abatwara ibinyabiziga bitwara abagenzi ko bagomba kugira imikorere myiza.
Uyu muyobozi kandi ahora agira inama abayobozi bagize ishyirahamwe ry’abatwara taxi mu Mujyi wa Kampala ryitwa UTODA (Uganda Taxi Operators and Drivers Association) ko bakwiye kwirinda kuzamura ibiciro uko bishakiye.
Uretse kugabwaho ibitero asimbuka ari ahategerwa imodoka, ni kenshi akunzwe kubuzwa na polisi kunyura mu muhanda mihanda itandukanye ku bw’impamvu z’umutekano we.