Post
Umuvugabutumwa Dana Morey yayoboye igiterane i Nyagatare
{Kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Mutarama 2012 i Nyagatare habereye igiterane cy’ivugabutumwa cyayobowe n’umuvugabutumwa w’icyamamare Dana Morey uturutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.}
Iki giterane cyatangijwe ku mugaragaro na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Odette Uwamariya wavuze ko abakrisitu bagombye kuba intangarugero mu gufasha abatishoboye nko kunganira gahunda ya Girinka Munyarwanda n’izindi.
Ku munsi wa mbere w’iki giterane, abantu benshi cyane baturutse mu mirenge 14 igize Akarere ka Nyagatare ndetse n’abaturutse mu nkengero zaho bumvise ubutumwa bukubiye mu nyigisho z’umuvugabutumwa Dana Morey zatangiwe mu kibuga cya Kaminuza Umutara Polythecnic.
Iki giterane cyiswe icy’ibitangaza, umuvugabutumwa Dana Morey yavuze ko kizagaragaramo ibitangaza binyuranye.
Iki giterane cyabanjirijwe n’ihuriro ry’abagore ryabereye muri salle y’inama ya Morning Star Hotel, aho bahawe inyigisho zitandukanye zirimo kwiremamo umutima wo kwigirira icyizere no kwiyumvamo ko bafite agaciro. Izi nyigisho bazihawe na Madamu Kaman Morey, umugore w’umuvugabutumwa Dana Morey wazishingiye ku nkuru y’umukobwa witwaga Salita wakowe inka 100 kandi abandi bakobwa barabonaga ari we mubi.
Madame Morey yavuze ko icyo umuntu yiyumvamo gifite agaciro kurusha icyo abandi bamutekerezaho. Yasabye ko bahinduka bakareka imigenzo cyangwa ibikorwa bidafite agaciro.
Abitabiriye iki giterane bavuga ko bishimiye ko cyabereye mu Karere ka Nyagatare kuko bagitezeho byinshi. Kigaragaramo abahanzi bakunzwe mu ndirimbo z’Imana bazwi hano mu Rwanda nka Theo Bosebabireba ndetse n’abo mu mahanga barimo Rose Muhando.