Post
Umuti wa penicillin ntiwakwica umuntu-MINISANTE
{Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko inshinge eshatu za penicillin zidashobora kwica umuntu, ngo keretse uyu muti usanzwe umutera ikibazo cyangwa se umuforomo akawumutera nabi.}
Ibi MINISANTE ibitangaje nyuma y’iminsi mike havuzwe urupfu rwa Muhigana Alphonse, umurwayi wapfiriye mu ivuriro ”Gira Ubuzima” riherereye mu karere ka Nyanza ho mu ntara y’Amajyapfo bigakekwa ko yaba yarishwe no kuba yaratewe imiti irenze igipimo.
Impamvu y’ibi ni uko umuforomo wamuvuye yabonye apfuye agahita atoroka, agasiga yanditse ibaruwa isobanura ko uyu murwayi wivuzaga igisebe yamuteye inshinge eshatu za penicillin yajya kumupfunyikira ibindi binini agasaga arimo gusamba nyuma y’igihe gito agahita apfa.
MINISANTE yo ibi bisobanuro nta gaciro yabihaye kuko yatangaje ko iyi miti uyu muforomo avuga ko yamuteye idashobora kwica umuntu, ngo keretse ayimuteye nabi cyangwa ikaba isanzwe imutera ikibazo.
Minisiteri y’Ubuzima ikomeza itangaza ko kugeza ubu bataramenya ikintu nyakuri cyaba cyarishe uyu mugabo wahoze ari pasiteri mu idini ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi ngo kuko nyuma y’urupfu rwe yajyanywe ku bitaro bya Nyanza ngo barebe icyaba cyamwishe maze umuganga wamwakiriye ntabashe kumukorera ibyo bizamini.
Dr Sylvain Kapinga Mudangu wize ubuvuzi rusange niwe washyikirijwe uyu umurambo wa nyakwigendera akemera ko agiye kumukorera ibizamini byo kureba icyamwishe kandi atabifitiye ubushobozi, nyuma agatanga ibisubizo bidafututse ahubwo biyobya inzego z’ubuvuzi na Polisi.
Kubera kwemera gukora ibyo adashoboye, uyu muganga yahise ahabwa igihano cyo guhagarikwa ku mirimo ye igihe kingana n’ukwezi adahembwa.
Minisiteri y’Ubuzima iratangariza abaturage, cyane cyane abakora umwuga w’ubuvuzi ko itazihanganira uwo ari wese wica akazi yaba mu mikorere, mu mvugo cyangwa mu kwandika raporo zidashingiye ku murimo unoze, ubumenyi (science) n’ibimenyetso ngo kuko kugeza ubu ikoranabuhanga mu koroshya akazi ryamaze gukwirakwiza hirya no hino mu nzego z’ubuzima.
Ikindi kandi ngo iperereza ku cyaba cyarishe uyu mugabo riracyakomeje.
Icyakora ariko MINISANTE ntacyo yigeze itangaza ku muforomo Ngirabacu Désiré ukekwaho kuba ari we wishe uriya Muhigana; kugeza ubu amakuru dufite akaba ari ay’uko uyu muforomo yahungiye mu karere ka Rusizi ku bw’umutekano we ariko nyuma akaba azishyikiriza ubutabera.