Post
Umuryango GAERG uramagana ko Rusesabagina atanga imbwirwaruhame mu Buholandi
{Abagize umuryango w’abanyeshuri barangije Kaminuza barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG) barasaba ko Paul Rusesabagina atahabwa umwanya wo gutanga ikiganiro mbwirwaruhame mu muhango wo kwibuka Dr Martin Luther King ubera mu Buholandi.}
Mu nyandiko yashyizweho umukono n’abantu 116, GAERG ivuga ko Rusesabagina atigeze arokora Abatutsi bari bahungiye muri Mille Collines, aho yahageze tariki ya 16 Mata 1994, ni ukuvuga nyuma y’icyumweru kimwe Jenoside itangiye. Muri iki gihe gito abantu benshi biciwe muri Kigali, ubwo yageraga muri iyi hoteli impunzi zatangiye kwishyuzwa amafaranga yo kuba aha hantu, abatarishyuye bashyirwaga hanze.
Bakomeza bavuga ko icyo gihe Rusesabagina yatangiye kwangira bantu guhungira muri iyi hoteli batamuhaye amafaranga kandi ubusanzwe yari irinzwe n’ingabo za Loni.
Rusesabagina yatumiwe nk’utanga ikiganiro mu muhango wo kwibuka Dr Martin Luther King ubera mu kigo Rk Spiritueel Centrum De Boskant i La Haye mu Buholandi kuri uyu wa 29 Mutarama saa munani z’umugoroba. Gusa ibyo ntibyishimiwe n’abagize GAERG ndetse na diaspora y’u Rwanda mu Buholandi ihagarariwe na Bwana Rurema.
Iyi nyandiko yashyizweho umukono n’abantu 116 ivuga ko Rusesabagina akoresha uburyo bubi ndetse ko akwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, akaba n’umuterankunga w’umutwe wa FDLR.
Abagize GAERG basaba ko mbere y’uko atumirwa habanza gukorwa igenzura ku mbwirwaruhame yatanze mu minsi ishize, aho bavuga ko akunze gukoresha amagambo y’uko habaye Jenoside ebyiri.
GAERG igira iti: “Ni muri ubu buryo twebwe abanyamuryango ba GAERG mu gukomeza kwibuka ababyeyi bacu n’abavandimwe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, tubasaba guha icyubahiro no kwibuka Dr Martin Luther King mudashyigikira abahakana Jenoside, nk’umuterankunga w’iterabwoba nka Paul Rusesabagina. Twishimiye ibikorwa by’indashyikirwa bya Dr. Martin Luther King kandi twifatanyije n’isi yose mu kumwibuka.”
Bongeyeho ati: “Twizeye ko ibyifuzo byacu bizahabwa agaciro.”