Post
Umuraperi Badox yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ‘Nkore iki?’
{Tariki 1/1/ 2012 nibwo umuhanzi Badox uzwi mu njyana ya Hip hop yarangije gutunganya amashusho y’indirimbo ‘Nkore Iki?’}
Mu kiganiro na IGIHE.com, uyu muraperi yatangaje ko yifuje gutangira umwaka wa 2012 yerekana imbaraga nyinshi, akaba ari nayo mpamvu yahise ashyira ahagaragara iyo ndirimbo kuri uyu wa Kane.
Mu gutunganya iyo ndirimbo yakorewe muri Celebrity Music (amajwi) na G-Storm (amashusho) , Badox yitabaje inshuti ze z’abahanzi arizo The Rain na Jef 53. Amagambo yayo yibanda ku kuntu umusore ashobora kubenguka umukobwa akanamubwira ibyiyumviro bye, umukobwa nawe akamubwira ko azabanza kubitekerezaho. Mu gihe umuhanzi agitegereje igisubizo, ahangayikishijwe no kuba uwo mukobwa ashobora kuzamuhakanira ahereye ku myambarire ye n’uko agaragara inyuma. Muri icyo gihirahiro arimo, Badox aribaza ati “Nkore iki?”

Reba ‘Nkore Iki’ ku IGIHE.com:
‘Nkore iki?’ ni indirimbo ya kabiri mu ndirimbo eshanu za Badox, ariko yamenyekanye nyuma y’izindi kuko uwo musore yabaye aretse kuyishyira ahagaragara no kuyikorera amashusho. Izindi ndirimbo ze ni Mu Buzima, Ibihe bya Nyuma (yaririmbanye na Bull Dogg), Mvuna (yaririmbanye na Paccy). Indi ndirimbo agaragaramo ni ‘Inzozi z’Umukene’ aririmbanamo na bamwe mu nshuti ze bagize itsinda G-Batallion ( Gorilla Batallion).
Reba indirimbo ‘Inzozi z’Umukene’
Mu byo ateganya mu minsi iri imbere harimo gukora ‘Mu Buzima remix’, no gukora indi ndirimbo izaba yitwa Mau Mau. Bidatinze kandi, arashyira ahagaragara indirimbo nshya yitwa ‘Ingaruka’. Zose zizaba ziri mu njyana ya hip hop.
Uyu musore kandi arateganya kugaragara cyane mu mafilime atandukanye, harimo iyo ari gukina muri iyi minsi yitwa ‘Mu Buzima’ (in Life). Uretse gukina muri iyi filime, ni n’umuhuzabikorwa wayo (Executive Producer) akaba ari nawe wambika abakinnyi (costume designer).
