Post
Umukobwa wa Kadhafi arifuza guha Urukiko rwa La Haye amakuru
{Aicha Kadhafi, umukobwa wa Muammar Kadhafi wahoze ayobora Libiya arifuza kugeza amakuru ku Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rukorera i La Haye.}
Uwo mutegarugori uba mu buhungiro muri Algeria yasabye urukiko rwa La Haye kumuha uruhushya rwihariye rwo gutanga amakuru mu rwego rwo kurengera inyungu za musaza we Saif al Islam bitaramenyekana niba azaburanishwa n’urwo rukiko cyangwa n’inkiko za Libiya aho afungiye muri iki gihe.
Ibi Aicha Kadhafi yabikoze nk’uwiyita inshuti y’urukiko (amicus curiae), nk’uko bigaragazwa n’impapuro zatanzwe na Me Nick Kaufman umuhagarariye mu mategeko. Yizera ko ayo makuru azatanga azafasha urwo rukiko kumenya icyo gukora ku rubanza rwa musaza we, no kugena niba koko abayobozi ba Libiya bazaha musaza we uburenganzira ku rubanza rutabera n’ubwo guhagararirwa mu nkiko.
Saif al Islam kuri ubu aracyafungiye mu rugo mu mujyi wa Zintan muri Libiya ; akurikiranywe n’urukiko rwa La Haye ku byaha byibasiye inyoko muntu byakozwe kuva tariki 15 Gashyantare 2011 ubwo ubutegetsi bwa se bwahohoteraga abigaragambyaga babusaba kuvaho. Akurikiranywe kandi n’inkiko z’igihugu cye ku byaha bitandukanye.
Ubwo yasuraga Libiya mu Gushyingo 2011, uwari umushinjacyaha mukuru w’Urukiko rwa La Haye Luis Moreno-Ocampo yari yatangaje ko inkiko zo muri Libiya zifite uburenganzira bwo kuburanisha Saif al Islam kurusha urukiko rwa La Haye. Ati ” Niba bashaka kumuburanisha bazabikore kuko ntitwahangana nabo kuri iki kibazo.”