Post
Umugore muto ku isi yinjiye muri politiki
{U Buhinde: Umugore muto ku isi yubatse amateka akomeye kuko nyuma yo gushyirwa mu gitabo cy’abesheje imihigo mu rwego rw’isi by’umwihariko mu mwaka w’2011, ubu yinjiye muri politiki.}
Uyu mugore witwa Jyoti Amge w’imyaka 19 y’amavuko, ufite uburebure bwa sentimetero 62,8 ndetse agapima ibiro bitanu (5kg) yubatse amateka akomeye mu gihugu cye cy’u Buhinde, cyane ko yamaze kwinjira muri politiki y’iki gihugu ndetse asa n’uwamaze kwizera kuzayigiriramo umugisha.
Amge yashyizwe ku rutonde rwa MNS, ishyaka rifatwa nk’iri mu murongo wa politiki urwanya abimukira, akazahagararira iri shyaka mu matora ateganijwe kuba mu minsi mike iri imbere mu duce tunyuranye tw’Umujyi wa Mumbai turimo Maharashtra Navnirman Sena bigaragara ko ariko azahagararira.
Amafoto agaragara ku kinyamakuru The Sun cyo mu Bwongereza arerekana ko uyu mugore afite imbaga y’abantu imushyigikiye, bigaragaje cyane mu nama ya nyuma iri shyaka riheruka kugirana n’abayoboke baryo baba muri uyu mujyi wa Mumbai.


