Post
Umugaba w’ingabo z’u Bubiligi azasura u Rwanda kuwa mbere
{Gen. Charles-Henri Delcour, umugaba w’ingabo z’u Bubiligi biteganyijwe ko azasura u Rwanda kuwa mbere, tariki ya 6 Gashyantare 2012, ni mu ruzinduko ruzamara iminsi ibiri.}
Itangazo dukesha Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda rivuga ko uru ruzinduko ari urwa kandi rwo muri ubu buryo rugamije kunoza imikoranire y’ingabo hagati y’ibihugu byombi.
Mu biteganyijwe ni uko General Delcour azagirana ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda, Lt Gen Charles Kayonga, umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda.
Gen Charles–Henri Delcour aheruka kugirira mu Rwanda uruzinduko rw’iminsi ine kuva kuya 6 kugeza kuya 9 Nzeli 2009.
Icyo gihe yagiranye ibiganiro n’abayobozi bo mu rwego rwo hejuru mu Rwanda, barimo n’uwari Minisitiri w’intebe Makuza Bernard ndetse n’uwari umugaba w’ingabo z’u Rwanda Gen James Kabarebe.
Icyo gihe yari aherekejwe n’abayobozi batandukanye bo mu Bubiligi. Ubwo aheruka mu Rwanda Gen Delcour n’itsinda ryari rimuherekeje basuye urwibutso ruri muri Camp Kigali rw’abasirikare 11 b’Ababiligi bari kubungabunga amahoro mu Rwanda bahaguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Gen Delcour yagizwe umugaba w’ingabo z’u Bubiligi muri Mata 2009.